Trump yemeye ko azava muri White House urwego rubishinzwe nirwemeza ko Biden yatsinze | UMUSEKE
  • 18/01/2021 12:57 21

Trump yemeye ko azava muri White House urwego rubishinzwe nirwemeza ko Biden yatsinze

Ku nshuro ya mbere, Perezida Donald Trump yavuze ko azava mu biro by’umukuru w’Igihugu igihe urwego rushinzwe kwemeza Perezida watowe, ruzaba rwemeje ko Joe Biden yatsinze amatora.

Perezida Donald Trump ngo yiteguye kuva muri White House

Yabivuze mu kiganiro cya mbere yagiranye n’abanyamakuru kuva amatora yarangira, ubwo umunyamakuru yamubazaga ibyerekeye ibyo kuva muri White House mu gihe ruriya rwego rusanzwe rwemeza Perezida watowe (Electoral College).

Yamusubije agira ati “Ni byo rwose nzayivamo kandi murabizi.”

Uyu mukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America wakunze kuvuga ko habayeho kwiba amajwi, yongeye abigarukaho avuga ko habayeho ubujura bukabije gusa n’ubundi nta bimenyetso yatanze.

Yavuze ko uretse ko nubwo Biden yakwemezwa na ruriya rwego na byo byaba ari ikosa rikomeye rwaba rukoze “Kuko amatora yabayemo ubujura.”

Joe Biden we aherutse gushyiraho bamwe mu bazaba bagize Guverinoma n’ubuyobozi bwe barimo Avril Haines wabaye umugore wa mbere ugiye kuyobora ibiro bikuru by’ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *