• 20/01/2020 7:36 54

Trump yageze muri Vietnam mu yindi nama y’amateka na Kim Jong-un

Perezida wa America Donald Trump yamaze kugera mu gihugu cya Vietnam aho azongera kuganira na Kim Jong-un uyobora Korea ya Ruguru, ni inama y’amateka ikurikira iyabereye muri Singapore mu mwaka ushize.

Perezida Donald Trump yageze Hanoi muri Vietnam ku wa gatatu no ku wa kane azaganira na Kim Jong-un

Indege ya Perezida wa America, Air Force One yakandagije amapine ku kibuga k’indege Noi Bai ku murwa mukuru wa Vietnam, Hanoi nyuma y’amasaha Kim Jong-un ageze muri Vietnam we yakoresheje gariyamoshi nyuma atwarwa n’imodoka.

Iyi nama iratangira kuri uyu wagatatu izasozwe ku wa kane.

Aba bategetsi baraganira ku ntambwe ikwiye guterwa ngo akarere ka Korea kabeho katarimo intwaro kirimbuzi.

Kim Jong-un yinjiriye ku mupaka wa Dong Dang yakirwa nk’umushyitsi ukomeye, aramburirwa tapi itukura nyuma yurira imodoka arinzwe cyane ajyanwa ku murwa mukuru Hanoi kuri uyu wa kabiri mu gitondo.

Amakuru avuga ko Kim aherekejwe na mushiki we Kim Yo-jong n’umwe mu bajyanama be bakomeye, wanabaye umusirikare, Gen Kim Yong-chol, kandi aba bombi bari kumwe na we mu nama ya mbere yagiranye na Perezida Trump.

Perezida Trump uheretse gutangaza ko nta mpamvu y’intambara kuri Korea ya Ruguru, yanavuze ko iki gihugu cyaba igihanganjye ku isi nzima nta ntwaro kirimbuzi gifite, kuko ngo gifite abaturage n’umuyobozi babasha kugera kuri urwo rwego.

Kim Jong-un yageze muri Vietnam kare kuri uyu wakabiri ari muri gariyamoshi cyakora ageze ku mupaka atwarwa n’imodoka

BBC

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *