• 08/12/2019 3:47 47

Trump ntashyigikiye intambara zidashira zibera muri Africa

Perezida wa America Donald Trump yatangaje ko azafasha guhagarika intambara zitari ngombwa zihitana benshi muri Africa.

Donald Trump yavuze ko mu byihutirwa akurikirana na Africa irimo

Mu nama yarimo mu Bubiligi ihuje ibihugu bya Neto (The North Atlantic Treaty Organization), Trump yabwiye abanyamakuru ko Africa iri ku rutonde rw’ibyuhutirwa bakurikirana.

Yavuze ko Africa ubu ifite ibibazo bitumvwa na buri wese.

Ati “Uko babona ibintu bihabera, uko turi hano nta muntu ushobora kubyemera. Mumenye ibintu menyara mu butasi, ibibera muri Africa ni bibi cyane, birimo ubugome ndengakamere, kandi turashaka amahoro. Turashaka amahoro kuri Africa. Turashaka amahoro ku isi hose.”

Perezida Trump yavuze ko ibyo ari intego ye ya mbere. Amahoro ku isi hose no kubaka ingabo zikomeye ngo bimuha ikizere ko binyuze muri izo mbaraga haboneka amahoro.

Ati “Tugiye kugira ingabo zikomeye cyane kurenza izo twigeze kugira.”

America isanzwe igira uruhare mu bikorwa bimwe na bimwe bya gisirikare muri Africa. Hari ingabo zibarirwa mu bihumbi 7 n’ahantu 34 America ifite ibiro hirya no hino muri Africa, kandi birashoboka ko hari n’ibindi bikorwa mu ibanga.

Mu mwaka ushize ingabo zo mu mutwe udasanzwe za America zatakaje abasirikare bane baguye mu gico muri Niger.

Niwo mubare munini w’abasirikare ba America biciwe muri Africa mu gitero kimwe nyuma ya kajugujugu yarasiwe muri Somalia mu gitero kitwa “Black Hawk Down” mu myaka 25 ishize.

BBC

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • None se niba TRUMP adashaka intambara,kuki Amerika yateye Vietnam,Afghanistan,Irak,Panama,Grenada,Libya,Kosovo,etc..?Kuli Amerika yakoze atomic bombs?Niba koko Trump ashaka amahoro ku isi,nareke gucokoza Iran,North Korea,Russia na China.Nakure ingabo muli NATO kandi atwike Intercontinental Ballistic Missiles,Aircraft Bombers,Submarines ma Atomic bombs zirenga 6000 Amerika ifite zishobora gutwika isi yose mu kanya gato.Naho ubundi yaba ari hypocrite mu byo avuga.Gusa namenye ko kubera ko abantu bananiye imana mu byerekeye intambara,izatwika intwaro zose ku munsi w’imperuka (Zaburi 46:9),irimbure n’abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Niwo muti wonyine w’intambara zibera ku isi.

  • Ariko Gakumba wasetsa wasetsa! Ninde wakubwiye ko president ari byose mu gihugu!? ubwo uzi procedures ibyo byose uvuze byanyuramo kugira ngo bikorwe!Cg uziko yabyuka asenya system yubatswe imyaka n’imyaniko uko yishakiye? Maze ni izi ntambara avuga guca ku mugabane wa Africa ntibyapfa kumworohera! Impamvu urayizi? Abazishoza bazifitemo inyungu batapfa guheba.

  • Ngo ntago ashyigikiye intambara zitari ngombwa? Hari intambara ziri ngombwa burya se??

  • Igitekerezo cyawelntambara nibo baziteza bashatse bazihagarika ndavuga ibihugu 5 bikomeye k’ isi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *