• 11/12/2019 7:51 13

Trump ati “kumvikana na Kim byatunaniye” twumvikana ko buri wese ataha

Ibiganiro byari biteganyijwe i Hanoi muri Vietnam amakuru aravuga ko ntacyo byagezeho hagati ya Perezida Donald Trump na Kim Jong-un wa Korea ya Ruguru, impaka zatanyije aba bayobozi ngo ni ku ngufu kirimbuzi America ishaka ko kiriya gihugu gihagarika.

Donald Trump na Kim Jong-un bavuye mu biganiro batumvikanye

Trumpa yageze muri Vietnam ku wa kabiri tariki 26 Gashyantare hashize amasaha make Kim Jong-un ahageze ngo baganire ku bibazo bitandukanyije ibihugu byabo, aho America ishinja Korea ya Ruguru kuyoborwa mu gitugu, ndetse icyo gihugu kikaba kibangamiye umutekano w’akarere kirimo kubera kugerageza intwaro kirimbuzi.

BBC yanditse ko ibiganiro hagati y’aba bategetsi byajemo kidobya bananirwa kumvikana ku ngingo yo gufunga uruganda Korea ya Ruguru igeragerezamo intwaro kirimbuzi.

Impuguke kuri Korea ya Ruguru yitwa Ankit Panda yibaza ko icyateye ubwumvikane buke hagati ya Trump na Kim cyaba ari ahantu hageragerezwa intwaro kirimbuzi hitwa, Yongbyon. Korea ya Ruguru yifuza ko igabanyirizwa ibihano kugira ngo ibe yafunga hariya hantu.

Perezida Donald Trump yabwiye abanyamakuru ko kumvikana byananiranye bahitamo ‘kwigendera umwe agataha n’undi agataha’.

Ati “Ntababeshye bizageraho birangire tubaye inshuti magara na Kim.”

Yavuze ko ku ruhande rwa Korea ya Ruguru bari bafite byinshi bumvikana na America ariko ngo byari bijyanye n’ibihano bafatiwe.

Ati “Bari bafite ubushake bwo kutwemerera ibintu bimwe na bimwe, ariko si byo twe twashakaga.”

Trump yavuze ko Kim Jong-un afite ubushake bwo gusenya intwaro kirimbuzi ahantu hamwe na hamwe, ariko aho Kim yifuza gusenya izo ntwaro ngo si ho America yifuza.

Ati “Kim Jong-un afite uko yumva ibintu, btandukanye n’uko twe tubyumva ariko birajya kuba bimwe, turajya kumva ibintu kimwe kuruta cyane uko byari bimeze umwaka ushize, ndatekereza ko tuzageraho twumvikane ariko kuri uru rugendo rwa none twahisemo ko buri wese yigendera.”

Trump yashimiye igihugu cya Vietnam cyemeye kwakira iyi nama. Ni inama ya kabiri yabanjirijwe iyabahuje muri 2018 ikabera muri Singapore.

UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Kumvikana kwa Amerika na North Korea,biri kure nk’ukwezi.Buri wese ashaka inyungu ze.Amerika ishaka ko North Korea itwika atomic bombs ifite hamwe na nuclear sites (aho bakorera izo bombs).Naho North Korea igashaka ko Amerika iyikuriraho economic sanctions.Ikindi kandi,North Korea ishyigikiwe na Russia na China,inshuti zayo magara.Iki kibazo,hamwe n’ibibazo bya Syria,Ukraine,Baltic States,South China Sea,birakomeye cyane ko bizakemuka mu mahoro.Abahanga benshi bavuga ko bizateza intambara ya 3 y’isi yasenya isi yose.President PUTIN ahora avuga ko agiye gushoza intambara ya 3 y’isi,cyanecyane aho akoreye Hypesonic Missiles (intwaro zikomeye kurusha izindi zose zo ku isi) kandi ni Russia yonyine izifite.Nicyo gituma PUTIN asigaye yirata kuli Amerika muli iyi minsi.Ariko nk’abakristu,tujye twemera ubuhanuzi bw’Imana.Aho kugirango abantu barwane batwike isi yacu,Bible ivuga ko Imana izabatanga igatwika intwaro zose zo ku isi,igakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka bible yita Armageddon ushobora kuba utari kure iyo urebye ibirimo kubera mu isi biteye ubwoba (geopolitical situation,new cold war between USA and Russia/China,INF Treaty withdrawal,new arms race,etc…).

  • Niyo mpamvu nanga USA n’umutima wanjye wose, njya numva abantu bagira inzozi zo guturayo aliko njye kubera ukuntu abayobozi ba amerika bigize amapolisi b’isi, byatumye nyanga kubi! Nonese birareba USA iri kuri kms zitabarika, gusenya ibyo biyubakiye, hanyuma se USA bo ko badasenya ibyabo!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *