• 29/01/2020 5:03 59

Transparency Rwanda irasaba ubushishozi abaca imanza za Ruswa no kunyereza

Mu kegeranyo gikubiyemo ibyavuye mu igenzura Transparency International Rwanda yakoreye hirya no hino mu nkiko ku miburanishirize y’imanza za Ruswa no Kunyereza imitungo y’igihugu, yasanze hari zimwe mu nenge zikwiye gukosorwa kugira ngo habeho urubanza rutabogamye.

Mupiganyi Appolinaire Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda

Ibyavuye muri iki kegeranyo byatangajwe tariki 26 Gashyantare 2019, aho mu nenge zagiye zigarukwaho zirimo ibyo Urukiko rwita “impamvu zifatika” zituma umuntu afungwa, n’impamvu zitwa “nyoroshya cyaha”, zituma arekurwa cyangwa akagabanyirizwa ibihano.

Hari n’aho Transparency International Rwanda yasanze ibihano bihabwa abantu baregwa icyaha kimwe, baburanishijwe hagendewe ku mategeko ari mu gitabo kimwe, bahanishwa ibihano bitandukanye cyane mu buremere.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Appolinaire Mupiganyi yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa kane tariki 28 Gashyantare, yavuze ko bishimira ko ibyaha bimunga umutungo w’igihugu n’ibya ruswa byagizwe ibyaha bidasaza.

Avuga ko nubwo hari imbaraga zishyirwa mu gukumira no kurwanya ruswa, ariko abantu ku giti cyabo hari ubwo badahinduka, bityo kuri we akaba asanga Abacamanza n’Abagenzacyaha bakwiye gushishoza mu manza za ruswa n’izindi baburanisha kuko ngo iyo bitwaye nabi nibwo batererwa ikizere.

Ati “Abagenzacyaha, Abashinjacyaha, abantu bakora mu butabera muri rusange navuga ko bafite umurimo utoroshye usaba ubunyangamugayo bwo ku rwego rwo hejuru cyane kuko Abanyarwanda babatezeho byinshi, iyo uca urubanza rw’abantu babiri, (mu Kinyarwanda bavuga ko, ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana) iyo hatagaragajwe uburyo bunoze bw’uko urubanza rucibwa butabogamye nibwo umuturage atekereza ko hatanzwe ruswa n’iyo yaba itatanzwe.”

Avuga ko n’iyo byaba byatewe “n’ubuswa bw’umucamanza” mu guca urubanza, umuturage abyita ruswa, hakaba n’abatera abandi ubwoba bavuga ko bazagura abacamanza, kandi ari iterabwoba ridafite aho rishingiye.

Ubuswa bw'umucamanza umuturage ngo abwita ruswa
Mu guca urubanza ubuswa bw’umucamanza umuturage abyita ruswa

Mupiganyi ariko avuga ko ikiza kiriho ari uko mu Rwanda hari inkiko zisumbana  ku buryo utsinzwe hamwe ntanyurwe aba akwiye kujuririra ahandi, ariko ababurana urwandanze nabo bakemera ibyemezo by’inkiko.

Ati “Abacamanza Bibiliya yabo ibe amategeko, amategeko ababere intwaro, ikemezo bagifate bagendeye ku mategeko.”

Muri ririya genzura, Transparency International Rwanda yasanze abagore aribo bake baregwa ibyaha bya Ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu.

Abaregwa ruswa bagera kuri 238, muri bo abagabo ni 202 mu gihe abagore ari 36.

Mu birego 133 bijyana na Ruswa, ibigera kuri 67 ni ibijyana no kunyereza umutungo wa Leta, kwigwizaho umutungo binyuranye n’amategeko no gutanga “advantages” ku bantu nta shingiro bifite.   

Mu igenzura rya Transparency ku mikirize y’imanza z’abaregwa ibyaha bifitanye isano na Ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu, ivuga ko hari zimwe mu nenge babonye mu nkiko, zirimo impamvu zikomeye zigenderwaho bafunga umuntu, n’impamvu nyoroshyacyaha zatuma bamurekura, aha bagasanga Abacamanza bakwiye kugenzurwa cyane kugira ngo bataba bakoresha nabi ububasha bafite, bagafunga cyangwa bakarekura umuntu nta cyo bashingiyeho gifatika.

Raporo y’Ubushinjacyaha bukuru igaragaza ko kuva muri 2014 kugera muri 2018 haburanishijwe imanza 903, hahanwa abantu 1,136 bategekwa gusubiza umutungo ungana n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 4,2.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuva muri 2014-2018 kunyereza umutungo muri Gahunda za Leta, nka VUP, Mituelle de Sante, Girinka, Ubudehe, Ifumbire, mu Kigega FARG no muri SACCO, habuze agera kuri miliyari 2,6Frw, VUP niyo yibwemo menshi agera kuri miliyari 1,1. Amafaranga amaze kugaruzwa kuva muri 2007 kugera muri 2015, ni miliyoni 413,9Frw, Amadolari ya America 9 100 n’ama Euro akoreshwa I Burayi 3 726.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *