Tour de Vendée 2019: Umunyarwanda umwe yarangije irushanwa, abandi byanze
Kuri iki Cyumweru cya tariki ya 6 Ukwakira, 2019 Vendée mu Bufaransa habaye isiganwa ngaruka mwaka ry’amagare ryitwa Tour de Vendée ryatwawe na Sarreau Marc akoresheje 4h26’21’ mu ntera ya km 199.5, Uwizeyimana Jean Claude ni we Munyarwanda washoboye kurirangiza, aza ku mwanya wa 65 abandi bacitse intege bageze hagati.

Umufaransa Sarreau Marc yegukanye iri rushanwa akoresheje 4h26’21’ mu ntera ya Km 199.5. Uyu mugabo w’imyaka 26 y’amavuko asanzwe akinira Groupama–FDJ y’iwabo mu Bufaransa.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu, Uwizeye Jean Claude, Mugisha Samuel, Munyaneza Didier, Manizabayo Eric, Nzafashwanayo Jean Claude na Mugisha Moise.
Umunyarwanda umwe ni we washoboye kurangiza ririya rushanwa riba umunsi umwe rikarara rirangiye.
Uwizeye Jean Claude ni we waje ku mwanya wa 65 mu bakinnyi 73 bari bitabiriye iri rushanwa.
Uyu munyarwanda yaje inyuma ya Sarreau Marc wabaye uwa mbereho iminota itandatu isagukaho amasogonda make.
Irushanwa rya Tour de Vendée ryabaga ku nshuro ya 48 ryatangiye gukinwa ku nshuro ya mbere mu 1972.
Kugeza ubu umunya-Estonia witwa Jaan Kirsipuu wahagaritse kwitabira amarushanwa yo gutwara igare ni we ufite agahigo ko gutwara iri siganwa kenshi kuko yaritwaye inshuro enye.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW