• 12/12/2019 4:26 55

Tonny utari uherutse gukora indirimbo aje agira ati “Ngwino ungwemo”

Tonny Unique wari umaze umwaka adasohora indirimbo, ubu azanye iyo yise ‘Gwamo’ aririmbamo asaba umusore bakundanga kumwimariramo. Uyu muhanzikazi avuga ko atazongera gutenguha abakunda ibihangano bye.

Tonny ati “Gwamo”

Uyu muhanzi wari utangiye kumenyekana mu ndirimbo nka ‘Mpamagaye’, ‘Nzajyahe’ n’indi yitwa ‘Vuba’ yakoranye na TBB.

Iyo yasohoye nshya yise ‘Gwamo’ ngo ni indirimbo y’urukundo aba abwira umusore bakundana kujya mu rukundo ruzira kubabazanya.

Uyu mukobwa wari umaze igihe cy’umwaka adakora indirimbo avuga ko yari amaze iminsi afite inshingano nyinshi zijyanye n’akandi kazi akora.

Ati “Byaterwaga n’inshingano nyinshi umuntu ahura na zo mu buzima bikabangamira kimwe ariko si ukwanga gukora umuziki.”

Ubu yagarutse yizeye ko agiye gukora cyane ngo kuko afite ikipe y’abantu bazajya bamufasha.

Abakunda ibihangano bye abizeza ko batazongera kumubura ngo afite gahunda yo gukora cyane bitandukanye nk’uko mbere yakoraga.

Ati “Nta gahunda yo kongera guhagarika cyangwa kudindira, nzakora uko nshoboye kose kandi mpe ibyiza abafana banjye.”

Iyi ndirimbo ye nshya yatunganyijwe na Producer Junior Multi System muri Studio ya Empire Records.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Junior

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Iyi photo iri hasi iragaragaza ko uyu mukobwa/mugore yagizweho ingaruka na mukorogo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *