• 13/12/2019 7:18 59

Tidjara arasubiza abamuneguye ko yashatse undi mugabo

Tidjara Kabendera uzwi cyane kuri Radio na Televiziyo by’igihugu aherutse gukora ubukwe muri Tanzania n’umugabo bari barashakanye mbere bagatandukana. Bimenyekanye abantu bamwe batanze ibitekerezo bamunegura abandi bamushima. Ubu yasubije abamuneguye.

Ubu yasubiranye n’uwo babyaranye abana babiri mbere

Umugabo we wa mbere batandukanye mu 1996 bafitanye abana babiri b’abahungu, nyuma yashakanye n’undi witwa Burakari Abubakar babyarana umwana umwe w’umukobwa batana mu bihe bishize.

2016 nibwo yongeye kubura umubano n’umugabo we wa mbere ngo utari warongeye gushaka, mu minsi ishize bakoze ubukwe, amafoto n’amakuru yatangaje nibyo benshi bagarutseho harimo n’abamunenze.

Ubu nawe kuri Instagram yasubije abo avuga ko batanze ibitekerezo bagamije kumukomeretsa. Ati:

Mbere ya byose mbanze nshimire Imana!

Ndifuza kwandika ibi bindimo, kuri buri wese, cyane cyane kubibaza ku byasohotse mu bitangazamakuru.

Njye ndi umuntu nk’abandi kandi mfite umutima nk’uw’abandi, ku bw’ibyo rero nkunda kubaho ubuzima bwanjye ntarebye Icyo umuntu runaka yavuga cyangwa yatekereza!!

Ibyishimo byanjye niby’umuryango wanjye biza mbere ya byose (nibyo bibanza!!!) Hari ibimaze iminsi bihwihwiswa cyangwa se byandikwa…

Abandika barandika n’abavuga baravuga kuko ntawubuza inyombya kuyombya, ariko se wawundi uvuga, ushyiraho comments zitukana aba akuzi neza!? Azi ubuzima bwawe!? abazi ubuzima bwanjye ni bangahe kuburyo umuntu yihanukira akandika ikintu muri comment uko acyumva! atanzi neza!? wowe wabikoze uranzi neza!? Muri make ndatuje, ndanezerewe kandi ntawe nkomerekeje nta n’uwo mbangamiye.

Wowe uvuga cyangwa wandika comment itukana unabeshya iyo urangije ntiwigaya!? kuko ndahamya neza ko unzi neza…Uzi amateka yanjye n’umuryango wanjye utandika azi ukuri guhabanye nibyo wandika cyangwa utekereza.

Ahubwo wawundi utakuzi niwe ubikora!!! Kubw’ibyo rero mutuze mwe muziko munkomeretsa ntakimpungabanya kuko Imana yamaze kungira umunyamugisha no kumpa umugisha.

Imana iranyoboye mu buzima bwanjye, Imana ndi kumwe nayo iburyo n’ibumoso, amajyaruguru n’amajyepfo!!! Imana iranzengurutse ku buryo mutakwibaza!!! Abandika bandike, abavuga bavuge…maze nanjye ndaryohewe n’ubuzima hamwe n’umuryango wanjye…Ndabakunda!!”

2008 yari yashakanye na Burakari
Avuga ko we n’umuryango we bishimye

BonaventureKUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Bihorere rata. Imana ikwihere umunezero numuryango wawe. Abavuga ntibaguce integer Kandi buriya urukundo ni urwambere

  • Wabona uyu muryango wishakira kujya muri USA .

  • Buriya kwicecekera ntako bisa.dore nubu uracyazunguruka mu itangazamakuru

  • Ni amateka ye nyine kandi buri wese agira aye, gusa Imana ishimwe kuba asubiranye n’umugabo we wa mbere, ariko nawe azarekeraho kujarajara nahame hamwe atuze yubake akomere ku isezerano rye BAHE ABANA UBURERE BWIZA . Nyagasani abafashe.

  • Butiya hari abantu bahora mu matiku no kwivanga mu bitabaraba , none gusubirana n’umugabo we wambere bibaye icyaha!!!? Nimurebe ibyanyu wasanga mufite byinshi bibagoye mukivanga mubyabandi kandi bigaragara ko nta kibazo kirimwo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *