• 29/01/2020 9:51 19

The Ben yiteguye ‘bihagije’ kuzamura ibendera ry’u Rwanda i New York

The Ben umuhanzi Nyarwanda uba muri Amerika ngo yiteguye kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mugi wa New York mu gitaramo yatumiwemo cya ‘One Africa Music Fest’ azahuriramo n’abandi bahanzi bakomeye muri Africa.

The Ben ni we muhanzi wa mbere mu Rwanda utumiwe muri One music Africa Fest

The Ben ni umwe mu bahanzi bashyizwe mu iserukiramuco rya One Africa Music ribera muri Leta Zunze Ubumwe za America n’i Burayi rigamije kwimakaza ubumwe bw’Abanyafurika.

Icyo gitaramo kizaba taliki 10 Kanama 2019 kibere ahitwa Ford Amphitheater ahitwa Coney Island Boardwalk, mu mujyi wa New York.

Azahuriramo n’abandi bahanzi bakomeye muri Africa barimo Diamond Platnumz, Eddy Kenzo, Wyclef Jean, Tiwa Savage, Tekno, Jah Prayzah, Burna Boy, Teniola Apata, Harmonize, 2Face Idibia na Nandy.

The Ben ni we muhanzi wa mbere ukomoka mu Rwanda witabiriye iri serukiramuco rimaze kuba ubukombe.

Uyu muhanzi uri USA aganira na Umuseke yavuze ko abategura iserukiramuco bamwandikiye atazi icyo bagendeyeho bamushima.

Ati “Njye nabonye banyandikira gusa amahirwe nahawe nzayabyaza umusaruro kuko niteguye bihagije kuzamura ibindera ry’u Rwanda i New York.”

The Ben uherutse gushinga Label y’umuziki yise ‘Rockhill Music’ yayikomojeho avuga ko igamije gufasha abana b’Abanyarwanda bafite impano no kuzamura umuziki Nyarwanda.

Mu gutangaza iyo Label ye yayitangiranyemo n’umuhanzi witwa Shaffy wakoze indirimbo yitwa Akabanga.

Ngo kuba yarahisemo gusinyisha Shaffy ni uko ari umwana ufite impano n’ubuhanga budasanzwe mu kuririmba.

Ati “Label yanjye ni iyo gufasha abana b’Abanyarwanda bafite impano mu muziki no kuzamura umuziki Nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga naho Shaffy we namuhisemo kuko namubonyemo impano idasanzwe mu miririmbire ye.”

One Africa Music Fest, The Ben azahuriramo n’abahanzi bakomeye muri Africa

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • yarabikoreye umuhungu. azi akazi arimo. Courage turakwemera

  • Imana imufashe, aha iwacu nyamasheke ibushenge hari umugore ujya umwirahira yamugize nk’imana.
    Avugako yamusanze munzira I Kigali nijoro yabuze aho arara akamushakira icumbi akamuha 30k.kugeze ubu iyo umuvuze Nabi murashwana

  • The Ben afite Cherie nyamasheke
    , ????????

  • nabanze afashe umuryango we uba inaha,bivugwa ko inoti ze ziribwa na Makangu gusa,murumuna we Green P yarabivuze byose

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *