The Ben yimukiye muri Zanzibar | UMUSEKE
  • 18/01/2021 11:35 06

The Ben yimukiye muri Zanzibar

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yamaze gukodesha inzu ku kirwa cya Zanzibar aho agiye kuba akazanahakorera umuziki mu isura nshya.

The Ben ubwo yazaga mu Rwanda muri Mata 2018 (Photo: Inyarwanda)

The Ben yerekeje muri Tanzaniya ari kumwe n’umukunzi we Pamela bisa nk’ikiruhuko, ariko The Ben yahishuye ko yakodesheje inzu muri Zanzibar aho ateganya kuba ari.

Uyu muhanzi yabwiye KT Press dukesha iyi nkuru ko yagiye muri kiriya gihugu akaba anateganya kujya kuba atuyeyo.

Yagize ati “Namaze gukodesha inzu.”

Uyu muhanzi kandi avuga ko hari indirimbo ari gukorana na producer Nessim, Rema ndetse n’Umunyarwanda Uncle Austin.

Producer Nessim azwi mu gukora n’abahanzi bakomeye barimo Dj Pius, Charly Na Nina, Radio na Weasel, Ykee Benda, Urban Boyz na B2C.

The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, mu minsi yashize yasinyanye amasezerano na Kompanyi imuha asaga miliyoni 42 Frw.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yishimiye ukuntu abaturage bo muri Tanzania bamwakiranye urugwiro.

Uyu muhanzi yerekeje muri Tanzania mu gihe Uwicyeza Pamela bivugwa ko bakundana, yari amaze iminsi muri icyo gihugu.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ni Sawa cyane!! Butamu ya kazi ni pesa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *