Team Rwanda yegukanye Grand Prix Chantal Biya irasaba gufatwa nk’andi makipe y’igihugu | UMUSEKE

Team Rwanda yegukanye Grand Prix Chantal Biya irasaba gufatwa nk’andi makipe y’igihugu

Ikipe y’Igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare (Team Rwanda) irasaba ko yajyaifatwa nk’andi makipe akinira Igihugu ku buryo abayikinira bazajya bahabwa agahimbazamusyi n’impamba mu gihe bagiye guhagararira u Rwanda muri uyu mukino.

Team Rwanda ikubutse muri Cameroon yazanye ibihembo byinshi

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020, abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bakiriwe n’abayobozi ba FERWACY babashimira uko bitwaye muri Grand Prix Chantal Biya bakaba baregukanye iri rushanwa.

Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ry’umukini wo gusiganywa ku magare, Nkuranga Alphonse wari uyoboye iri tsinda ryagiye muri Cameroon, yasabye Perezida w’iri shyirahamwe Abdallah Murenzi gukora ubuvugizi iyi kipe ikomeje guhesha ishema u Rwanda ku buryo abayikinira bajya bahabwa agahimbazamusyi.

Yagize ati “Niba hari abahembwa kubera umukino batsinze, aba bajya bashimirwa kuri stage/étape batsinze hakabaho n’isiganwa ukwaryo.”

Mugisha Samuel Kapiteni wa Team Rwanda ukubuts muri Cameroon, yunze mu ry’uyu muyobozi wagiye abayoboye.

Ati “Mudukorere ubuvugizi natwe tujye tubona agahimbazamusyi n’impamba y’urugendo binatere imbaraga abana bari inyuma bumve ko umukino w’amagare ari umukino ukwiye guhabwa agaciro nk’iyindi.”

Murenzi Abdallah yizeje aba bakinnyi ko batangiye gukora ubuvugizi muri Minisiteri ya Siporo ndetse ko bazakomeza no kubukora kugira ngo bajye bahabwa ibi byose bifuza.

Ku mukino w’amagare nta mafaranga azwi ahabwa abakinnyi iyo bitwaye neza mu marushanwa, bitandukanye n’indi mikino nk’umupira w’amaguru bo biba bizwi ayo bahabwa ku mukino batsinze.

Bishimiye iki gikorwa bagezeho
Nkuranga wagiye abayoboye yavuze ko aba bakinnyi bakwiye kujya bahabwa agahimbazamusyi
Kapiteni Mugisha Samuel na we yunze mu rya Nkuranga
Murenzi Abdallah yavuze ko ubuvugizi bwatangiye gukorwa

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *