• 29/01/2020 4:04 35

Teakwondo:Abitegura guhabwa umukandara w’umukara barangije amahugurwa

Mu mpera z’Icyumweru gishize ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba wa Taekwondo mu Rwanda ryarangije amahugurwa ya nyuma ku bakinnyi  bitegura gukorera umukanda w’umukara mu byiciro bitandukanye.

Barahuguwe igisigaye ni ugukora ikizami kibategurira umukino nyirizina

Ni mu rwego rwo gufasha abakina uyu mukino kwitegura kugira ngo bazabashe bazitware neza mu guhatanira uriya mukandara.

Placide Bagabo uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda avuga ko bamaze igihe kirekire bahugura bariya bakinnyi.

Ati: “Tumazeigihe duhugura abakinnyi ba Taekwondo b’intyoza ndetse n’abafite imikandara y’umukara.  Aya mahugurwa agamije kurebaurwego abakinnyi bacu bariho bityo tukabaha ubumenyi bwisumbuye kubwobasanganywe.”

 Ngo ibizami babategurira ni ibyo gutuma bazamura urwego bariho.

Ngo abafite Dan ya mbere bakajya ku ya kabiri, abana bo bakajya kuya  gatatu, gutyo gutyo…

Bagabo avuga ko bizatuma nta mukinnyi uzitwaza ko atahawe ubumenyi mbere yo gutangira irushanwa.

Ubu abakinnyi bahawe umukoro wo kunonosora ubumenyi bagasubira mubyo bigishijwe mbere y’uko ikizami nyirizina gikorwa.

Kugeza ubu abafite imikandara itukura ni 20 naho imikandara y’umukara ni 32.

Ikizami giteganyijwe tariki 22 Ukuboza 2018 muri petit stade Remera.

Yvonne IRADUKUNDA

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • ndasobanuza Taekwondo niyo karate? cg ni umukino bijya gusa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *