• 19/01/2020 4:34 00

Tanzania: Yatanze umukobwa we w’imyaka 6 ho igitambo ngo abe umuherwe

Kuwa Gatandatu w’Icyumweru gishize Police ya Tanzania yataye muri yombi umugabo uvugwaho gutamba umukobwa we w’imyaka itandatu ngo yicwe, ibice by’umubiri we bikoreshwe mu bupfumu buzatuma aba umuherwe.

Yatanze umwana we w’imyaka 6 ho igitambo

Uyu mwana w’umukobwa witwa Rose Japhet umubiri we wabonywe mu Cyumweru gishize waraciwe umutwe, n’akaguru k’iburyo. Aka kaguru basanze gatabye aho.

Mu itangazo Police yasohoye yagize iti: “Impamvu y’ubu bwicanyi ifitanye isano n’amafaranga. Se w’uwu mwana yamujyanye ku mucuruzi amumugurisha $2 000 kugira ngo amwice hanyuma amuce akaguru k’iburyo.”

Uyu mucuruzi na we yarafashwe arafungwa kugira ngo azakurikiranwe n’amategeko.

Police ya Tanzania ivuga ko uriya mucuruzi yari bufate kariya kaguru kaciwe akagashyira umupfumu akakifashisha mu gukora umuti wari butume Se w’umwaka aba umuherwe nyuma akazajya akorana ubushabitsi na wa mukire wamufashije muri iyo gahunda.

 The Monitor

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Ariko ubu ni ubujiji.Ibi babyita Spiritisme.Ni ubupfumu bukoreshwa mu gushaka ubukire.Ejobundi numvaga Radio imwe ya hano mu Rwanda ivuga ukuntu na Pastors b’iki gihe bashuka abantu ngo bagiye kubasengera birukane Inyatsi,Umwaku,etc….Bakabwira abantu ngo Imana yaberetse ko bagiye gukira,kubona V8,etc…Byose ni kimwe.Biba bigamije gukira vuba ukoresheje amanyanga.Aho bitaniye nuko bamwe bakoresha abapfumu abandi bagakoresha bible.
    Bibabaza Imana cyane ishaka ko twirinda Spiritisme n’abahanuzi b’ibinyoma.

    • Urakoze Munyemana.Ku byerekeye Pastors bitwaza Bible mu kwishakira ubukire,babeshya abantu ngo barabasengera babone V8 n’ubukire,Leta ikwiriye gufunga insengero zabo.Ni ubujura kimwe ‘ubundi.Umukozi w’Imana nyakuri umubwirwa nuko yigana Yesu n’Abigishwa be,bajyaga mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana ku buntu,badasaba icyacumi.Ahangaha umuntu yatanga urugero rw’abayehova.

  • Africa turacyafite urugendo kweli. Ni akumiro gusa.

    • Va ku Bayehova ubwo urumva mu madini yose abayehova aribo ubonye bakurikiza amahame ya Bible kurusha abandi?

  • Ibi ni ibibeshyo nka bimwe bimaze igihe bikwirakwira ngo babaterera inda mu isume bavuye koga or bari muri pisine
    Injiji ikabyemera
    Ubujiji no kutemera abo turibo muri Afrika nicyo gituma tuzitwa umugabane ukennye buri gihe

  • Aragapfa adatunze arakapuuuuuuuu. Ingirwamubyeyi hano. Iri si ishyano? Nigeze no kubona umunyarwandakazi wari warashatse umutanzaniya yarahuye n’ikibazo ko umugabo we yashakaga kumutwarira umwana w’imfura ngo amushyire benewabo bamurye ngo niwo muco w’iwabo da! Umugore yahisemo gutana n’uwo mugabo arwana ku magara y’imfura ye. Bakobwa muyorera abo mubonye bose ngo murashaka abagabo muritonde!

  • Uyumugabo wagirango ntago arise wuyumwana. nukuri

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *