• 29/01/2020 6:00 17

Tanzania: Magufuli yashavujwe n’urupfu rw’umunyemari Reginald Mengi

Uwashinze akaba n’umuyobozi wa IPP Gold Ltd, akaba yari n’umuyobozi w’ihuriro ry’abanyenganda muri Tanzania, (Confederation of Tanzania Industries),Dr Reginald Abraham Mengi w’imyaka 75, yitabye Imana mu ijoro ryakeye, Perezida John Pombe Magufuli yababajwe n’urupfu rwe anihanganisha abo mu muryango we.

Dr Reginald Abraham Mengi w’imyaka 75 yaguye muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu

Dr Mengi ni umwe mu baherwe ba Africa, imitungo ye yabarirwaga muri miliyoni $560 hagendewe ku mibare ya Forbes Magazine yo muri 2014.

Yitabye Imana mu ijoro ryakeye ari mu mujyi wa Dubai.

Perezida Magufuli yanditse kuri Twitter ati “Nababajwe n’inkuru y’urupfu rwa Mzee akaba n’inshuti yange, Dr Reginald Mengi. Nzamwibukira ku ruhare rwe runini mu iterambere ry’igihugu no ku bitekerezo biri mu gitabo ke “I Can, I Will, I Must”. Mwihangane abo mu muryango we, abakozi bakorera IPP n’ishyirahamwe ry’abanyemari.”

Dr Mengi yari umunyemari ukomeye cyane muri Afrika, ahanini akaba yagaragaraga mu bikorwa byo gufasha abakene.

Uyu mugabo yagiye ahabwa ibihembo binyuranye muri Tanzania n’ahandi ku isi, anandika kiriya gitabo “I Can, I Must, I will”.

Mpekuzi

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • RIP Reginald.Umuryango we niwihangane.Twese niho tujya.C’est le chemin de toute la terre.Ku myaka 75,yari ashaje.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.

  • Mwaramusteho. Mujjye mwibuka kukubwira icyo yazize niba ari ndwara cg impanuka. Murakoze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *