• 04/12/2020 1:16 49

Tanzania: Ingorofani yahindutse indege…Uciriritse yacukuye amabuye y’agaciro ka M3$

Saniniu Laizer Umunya-Tanzania usanzwe acukura amabuye y’agaciro, yaguye ku mabuye ahenze cyane ayagurisha Miliyoni 3,4 USD ahita yinjira mu ba Miliyoneri.

Saniniu Laizer ari mu bantu bakize mu buryo budasanzwe

Uyu mugabo wo muri Tanzania yacukuye ariya mabuye azwi nka Tanzanite ari mu ahenze ku Isi akaba yabonye abiri apima ibilo 15.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu mugabo Laizer yacukuye ariya mabuye mu cyumweru gishize, akaza kuyagurirwa na Minisiteri y’Ubucukuzi muri kiriya gihugu.

Ngo rimwe ripima ibilo 9,2 naho irindi rigapima ibilo 5,2.

BBC ivuga ko ari yo mabuye yo muri ubu bwoko manini abonetse muri Tanzania kuko iriheruka ryapimaga ibilo 3,3.

Uyu mucukuzi w’amabuye y’agaciro ugaragara nk’usanzwe, ngo yahise ahamagarwa na Perezida Dr. John Pombe Magufuli kugira ngo amushimire kuri kariya gahigo aciye.

Uyu mumiliyoneri ugeze kuri uru rwego mu gihe gito, yavuze ko agiye kwishimira kiriya gikorwa abaga imwe mu nka ze akayisangira n’abo mu muryango we dore ko asanzwe afite abagore bane.

Yavuze kandi ko agiye guteza imbere agace atuyemo ku buryo yubakira ibikorwa remezo abahatuye na bo bagasangira kuri ariya mahirwe yagize.

Ati “Ndashaka kubaka iguriro (aho guhahira ibintu bitandukanye) rinini n’ishuri. Ndashaka kubaka iryo shuri hafi y’iwanjye. Hari abakene benshi hano hafi badashobora kujyana abana babo ku ishuri.”

Aya mabuye aboneka muri Tanzania gusa

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Congratulations. Uwiteka aguhenzagire kandi ntuzayarye nguyamate batazaguha urwamenyo

  • Ndabona ari umu Masai.Ariko amakuru avuga ko n’ubundi yari yifashije.GUKIRA ni byiza rwose.Nta muntu numwe utifuza gukira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye barumviraga imana kandi batariberaga mu byisi gusa.

    • @ Sezikeye, rimwe na rimwe wiyita Munyemana, ko uhora wandukura ibintu bimwe? Niyo nyigisho wafashe gusa?

      • @ abbaabba,kuki se wowe wihaye izina ritabaho?Nuko hari icyo urimo guhunga!!! Kuba Sezikeye atubwira ibintu bimwe ariko byiza,bigutwaye iki??? Impamvu abikora,nuko hari abantu benshi bashya basura uru rubuga.Aho kubyibaza,reba akamaro bifitiye ababisoma,cyanecyane abashaka kumva icyo Imana itubwira kuri topic runaka (Ubukire,Urupfu,Wedding,etc….).Twebwe biradufasha cyane.Niba udakunda ibyerekeye Imana,ntukabisome.That is all.

        • Sezikeye agarutse yihinduye Gakwenzire. Uwo wakwiyita wese ibintu uhora wandika bimwe bitarangira nka Rusake biraturambiye. Hindura topic cga ushinge ikinyamakuru cyawe niba wumva hari abemera ibyo uvuga bazagukurikira

      • @abbabb copy paste z’uwo muyehova nizo azungurukana ku mbuga zose na research adafitiye fact ubanza twa dutabo twaramushiranye mumurabire

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *