• 20/01/2020 4:42 39

Tanzania: Depite w’umugore yasabye abagabo bari mu Nteko kwisiramuza

Depite witwa Jackline Ngonyani ku wa kane yagejeje ikifuzo ku Nteko ishinga amategeko asaba ko abagabo batisiramuje babikora kugira ngo bagabanye ibyago byo kwanduza Virusi itera SIDA abagarore babo, ariko yasabye ko no mu Nteko hasuzumwa bagenzi be b’abagabo, abatarabikoze bagasiramurwa.

Jackline Ngonyani ku wa kane mu Nteko asaba ko abagabo bisiramuza

Uyu Depite avuga ko kwisiramuza bigabanya ibyagago byo kwandura no kwanduza virusi itera SIDA, ndetse ngo abagabo batisiramuje banduza mu buryo bworoshye virus itera Cancer y’inkondo y’umura.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (World Health Organization, WHO) uvuga ko kwisiramuza bigabanya 60% y’ibyago byo kwandura virus itera SIDA ku bagabo babikoze.

Igitekerezo cy’uyu Depite Ngonyani cyashyigikwe na Depite Joseph Selasini, wavuze ko no muri Kenya byigeze kubaho Abadepite bakisiramuzwa ku bushake.

Mu 2008, abanyepolitiki ku bushake bwabo bagiye kwisiramuza abatari barabikoze kugira ngo bashishikarize abagabo bo mu bice bitandukanye baharariye kwisiramuza.

Depite Jackline Ngonyani ati “Nari mfite inama ko twahera hano mu Nteko, tugakora igenzura ku bagabo ubaye atarakoze uwo mugenzo (kwisiramuza) agahita abikorerwa ako kanya.”

Igitekerezo cye ariko gisa n’ikitanyuze amatwi ya Depite Joseph Kasheku wavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko n’abagore bakebwe imwe mu myanya y’ibanga (female genital mutilation) na bo bashobora kwanduza Virus itera SIDA mu buryo bworoshye, bityo ngo igenzura ryakorwa ku Badepite b’abagabo ku ruhande rumwe, no ku rundi rigakorwa ku Badepite b’abagore.

Depite Jackline Ngonyani yavuze ko intego Tanzania yihaye yo kugabanya ubwandu bwa SIDA, mu bukangurambaga bwiswe 50 50 50, bitagerwaho abagabo bose batisiramuje.

Yavuze ko uretse kuba umugabo utarisiramuje yakwanduza uwo baryamana indwara zirimo virus itera SIDA, ngo biranoroshye ko igihe yaba afite iyitwa HPV (Human papillomavirus) yayimwanduza ku buryo bworoshye kandi ngo itera cancer y’inkondo y’umura ku mugore.

UM– USEKE.RW

11 Ibitekerezo

  • Abanyafrica dufite ibibazo bikomeye cyane udasanga kuyindi migabane: ibi byose mwumva tubwirwa ko aribyo tugomba gushyiramo imbaraga na budget sibyo usanga bibwirwa abo muri Aziya cyangwa Amerika y’Epfo. Yemwe n’ababitubwira ntibabikora iwabo! Abazungu basiramuye ni bangahe? Muzabanze mwibaze impamvu!

    • Aka ni akumiro.Twese tuzi ko Abatanzaniya bose atari abaslamu.Uretse n’uyu mugore,nta president w’igihugu numwe utegeka abantu kuyoboka imihango y’idini.Mu Isezerano rya kera,abayahudi bose b’abagabo bali bategetswe gusiramurwa.Uwangaga kubikora,Imana yategekaga ko bamwica.Bisome muli Intangiriro 17:14.Ariko mu Isezerano rishya,havuga ko “gukebwa cyangwa kudakebwa nta gaciro bifite” nkuko Abagalatiya 5:6 havuga.Ngo Urukundo nirwo rufite agaciro.Abantu baramutse bakundanye,ibi byose byavaho:Intambara,ubwicanyi,ubusambanyi,Sida,ubujura,ruswa,akarengane,kwikubira ibyiza by’igihugu,gereza,etc…Ndetse na army na police byavaho kubera ko abantu baba bakundana.Budget byatwaraga,yakubaka imihanda,ibitaro n’amashuli.Ibyo nibyo uyu Honorable yari akwiriye kwigisha abantu:Urukundo.

  • Uko nukuri mbese basokuru ko batari barisiramuje,atabwandu bwa sida bwari buhari.ahaaa namajambere yikikinjana.

  • Ntihakagire abisiramuza uwo si umuco wacu,ibyo kubeshywa ngo gusiramuza ni byiza barabashuka,Imana se ko yaguhaye ako gahu yakaremye itatekereje?mwakabimenye nyine.njye nababwira nti munambe ku muco wanyu kuko niwo mwiza cyane kuri twebwe kandi abakurambere bari abasirimu cyane ndetse n uyu munsi isi irabigana,bavandi munambe ku isoko yanyu.

  • Ubivuze neza cyane. Nahuye numukobwa ati kugirango urugwiro rukomeze isiramuze. Nti uzaperereze musobanurira ko icyo imana yakuremanye kiba gifite buri gihe icyo gishinzwe.

  • Uyu muyehova nkunda gusoma ibyo yandika ariko yigira bameny agakabya. Gusilamura sibyidini kuko byakorwaga amadini ataraza. Na yezu yarakebwe wa muntu we. You have fooled some people but you will not fool all of them

    • None se Yesu avuka nta dini ryari aho yavukiye ? Izi njiji ziyita abashumba/intama tuzazikizwa n’iki ? Njye mpereye ku bunararibonye mfite, umugabo cg umusore ugifite agahu ke nagakomereho. Ugize amahirwe yo kuganira n’umugore ukwisanzuyeho kandi ugukunda ni gutya yakubwira. Inyungu uvana mu kwikebesha ziri hasi cyane y’izo uba ufite utikebesheje. Abantu benshi babeshywe ko ngo gukebwa birinda kwandura HIV kuri 60% ariko kandi birinda kuvuga ko ubu bubushakashatsi buracyemangwa, ikibazo gihari abagore barimo kurwana nacyo ni ubusambanyi baterwa no kutarangiza biturutse ku bagabo batakebwe. Iri niryo zingiro ry’ikibazo abantu na za NGO bahisha le publique, ahubwo zigakwiza icyo gihuha cya kwikebesha na HIV, ni ibintu byatangiye mu myaka ya za 2005, ariko bimaze kuyobya benshi. Izo NGO zishingira kuri ya philosophie ya feminisme ivuga ko ngo kurangiza k’umugore nabyo ni imwr human rights ze. mbiswa ma !

    • wowe Bugiri, ubwo uwo muYehova umutukiye iki koko? Ni iki yavuze kitari ukuli? None c Yesu ntiyari Umuyahudi, kandi mumategeko yabo Umwana yaravukaga nyuma y’iminsi 8 akaba agomba gukebwa. na Yesu niko byagenz.

  • Erega twemere ko Twajwemo ubuse ba sogokuru ntibaganirije neza Ba Nyogokuru IBIGANIRO bikaryoha natwe tukaza mw’isi? Reka mbibwirire jyewe naganiriye n’Umugabo mugenzi wanjye kuko nanjye ndubatse kandi mbirambyemo arambwira ati IYO MBIMENYA KARE SIMBA NARAKUYEHO AGAHU KANJYE nti byagenze bite? Ati Umugore wanjye yareruye ambwira ko kuva kavaho atongeye kuryoherwa nka mbere, none harya ari Umugore w’icyohe ntiyajya amuca inyuma? Inyungu yo kwikebesha ni iyihe niba niwowe bituma tukaganira nuwo mwashakanye neza?
    Uranteye mamawe mukate nababwira iki!!

  • Well said Madam!
    Nta mugabo rwose udasiramuye??
    Nabonye benshi baraha bashyigikiye kuba BAGAFIRIMBI.
    Na Yesu yarakebwe even na Muhammad
    Abitwaza ngo Imana yarakabahaye

    Uzagasunike ukigize inyuma urebe depôt ibayo ukoreho wegereze amazuru??hanyuma umbwire uwo ubisigamo icyo uba umusigiye kindi kitari urupfu.

  • Numvishe ngo mu Rwanda byabaye itegeko
    Sha hagowe uzankatira umwana
    Uwari we wese tuzizirika
    Kuko abo ba bakata nta Anotomie bize
    Niba baranayize
    Ubwo dufite zero dr
    Kuko batavuga ibyiza bya prepuce?
    Babikubwiye warinda agahu kumwana wawe nu umugabo wawe
    Ikibabaje ni abantu bize medecine mu Rwanda bazi ubwenge ariko badashobora kuvuga ibyiza or ibibi ngo habe debat mbabaze
    Ziriya risk zose
    Nukuntu nabonye umwana bagize ikiremba ngo baramusiramura
    Mbe minisante ikirego kigezehe
    Ubu uriya mwana mwangije
    Mukamuha ubumuga bwa burundu koko mwumva mutaramuhemukiye
    sinzi ngo utumillion tungahe ngo minisante yamubeshyeshye
    Duhuriyehe ni ibibazo mwa muteye
    Na abandi batakibashiriza kwihindukiriza abagore kubera iri kebwa
    Ryateye ribeshya abaturage batize ngo ngaho murabakingira sida
    Nibwo mwayongereye
    Kuko benshi basambana baziko bisiramuje batandura
    Dr bo murwanda mpora mbibagayira ko nta debat mugira nka abanyabwenge
    Ngo muvugishe ukuri
    Icyo kirambabaza iteka

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *