• 29/01/2020 12:31 13

Tanzania: Abana 6 bishwe bakurwamo ingingo zo gukoresha mu bupfumu

Abayobozi bo mu Karere ka Njombe muri Tanzania baravuga ko hari imibiri y’abana batandatu basanzwe yakuweho ibice by’umubiri birimo amatwi, amazuru, n’imbavu, bikaba bikekwa ko byagiye gukoreshwa mu bupfumu.

Mu karere ka Njombe aho basanze imibiri ya bariya bana

Uko bigaragara ngo bariya bana bari hagati y’imyaka ibiri n’ikenda.

Umuyobozi wa Police muri kariya gace witwa Ruth Msairi yabwiye BBC ko nta kabuza abishe bariya bana bajyanye ibice by’imibiri yabo kubikoresha imihango y’ubupfumu

Msafiri avuga ko hari abandi bana muri kariya karere baburiwe irengero bityo Police ikaba ikomeje gufatanya n’abaturage mu kubashakisha.

Abaturage bamwe muri kariya gace bafite imyizerere y’uko ibice bimwe by’abana bato bifasha mu gutuma abantu baba abakire mu gihe gito.

Police isaba ababyeyi kuba maso kugira ngo barinde abana babo, bamenye aho bari n’uwo bari kumwe kandi babashishikarize gutaha kare.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *