• 11/12/2019 5:52 09

Tanzania: Abagabo bubatse bagiye kubarurwa batangazwe kuko gucana inyuma bikabije

Ubuyobozi bw’umurwa mukuru wa Tanzaniye, Dar es-Salaam bwatangaje ko muri iki gihugu hagiye gukorwa urutonde rw’abagabo bubatse hagamijwe guca ingeso yo gucana inyuma.

Paul Makonda uyobora Dares Salaam avuga ko gucana inyuma bikabije hariya

Urutonde rwa mbere ruzatangazwa ndetse hanashyirweho amafoto yabo bagabo bubatse.

Komiseri wa Dar es-Salaam, Paul Makonda avuga ko amakuru azava mu ibarura azajya ashyirwa ku rubuga rwa guverinoma ibi bikazafasha abagore b’abapfakazi kumenya abagabo bapfakaye.

Yagize ati “Intego yacu ni ukugabanya umubabaro w’abagore w’abagabo babaca inyuma, ntabwo tuba tunejejwe no kuyobora abagore batishimye cyangwa bakomeretse kubera urukundo cyangwa amarangamutima.”

Mu bitekerezo bitandukanye byagiye bicicikana ku mbuga nkoranyambaga, abantu bamwe bavuga ko abagabo atari bo baca inyuma abagore babo gusa ahubwo ko n’abagore bubatse baca inyuma abagabo babo, basaba ko abantu bose bashakanye amazina yabo yatangazwa ku rubuga rwa guverinoma.

Tanzaniya ni igihugu gituwemo n’abasiramu benshi aho bo idini ryabo ribemerera kurongora umugore urenze umwe.

Abagabo b’abasiramu na bo nibamara kwisanga ku rubuga rwa Guverinoma nk’abagabo bubatse bizabaca intege yo kuba bajya gushaka undi mugore ndetse nta mugore uzaba akemera kubarurwa nk’umugore wa gatatu cyangwa wa kane.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ntabwo Tanzania ishobora gukuraho “gucana inyuma”.Bibera ku isi hose kandi bikorwa na millions nyinshi z’abashakanye.Urugero,report yerekana ko 30% y’abagore bo muli France bemera ko baciye inyuma y’abagabo babo.Ikindi kandi,amadini nayo agira uruhare mu busambanyi bubera mu isi.Urugero,hari amadini yigisha kurongora abagore benshi,nyamara Imana idusaba gutunga umugore umwe,tukaba “umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.
    Muba mubaye nk’umucanga na sima bivanze.Cyokora ababikora bajye bibuka ko bible ivuga ko abasambanyi bose,kimwe n’abandi bantu bose bakora ibyo Imana itubuza,bizatuma barimbuka burundu ntibabe muli paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato bikazatuma upfa ntuzuke ku munsi wa nyuma.Ni ukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).Niba twemera ko turi ibiremwa by’Imana,tugomba kwemera n’amategeko yayo kandi ni ku nyungu zacu.Gusambana bitera ibibazo byinshi cyane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *