• 08/12/2019 10:16 09

Tanga Olivier afite umwihariko umufasha kwambika ibyamamare

Umuhanzi w’imideri Niyitanga Olivier uzwi nka Tanga avuga ko umwihariko uri mu myenda akora umufasha kwambika ibyamamare bitandukanye nka Davido, Mr Eazi, Chorale de Kigali n’abandi.

Mu 2018 yambitse Chorale de Kigali

Niyitanga ni umuhanzi w’imideri uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda. ahanini abikesha umwihariko ugaragara mu bihangano bye.

Yabwiye Umuseke ko yatangiye akorana n’abandi none ubu yashinze inzu y’imideri ye bwite.

Ati “Natangiye gukora nta gishoro gifatika mfite kandi mu gutangira kwanjye nisungaga abandi bahanzi b’imideri, nkajya gukorera mu nzu zabo. Mu 2018 nafunguye inzu y’imideri mu Murenge wa Gisozi.”

Uku gukorana n’abandi ngo byari imbogamizi kuri we kuko bitatumaga yisanzura rimwe na rimwe ngo abakiliya be bakaba bakwitiranya ibihangano bye  n’iby’undi muhanzi w’imideri babaga bakorana muri icyo gihe.

Atangaza ko mu 2018 ari wo mwaka yakozemo cyane ugereranyije n’indi yose ari mu mwuga wo guhanga imideri.

Ati “Umwaka ushize nahawe igikombe nk’umahanzi mwiza mu birori bya Made in Rwanda, nambitse Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane igihe yari mu marushanwa yo gutora Nyampinga w’Isi. Nambitse Chorale de Kigali ndetse n’abandi barimo abageni n’ibyamamare.”

Tumubajije impamvu ari we ukunze kwambika ibyamamare mpuzamahanga biza mu Rwanda, yavuze ko ahanini abikesha umwihariko uri mu myambaro ahanga.

Ati “Kugeza ubu maze kugira umubare munini w’abakunda ibihangano byanjye. Iyo rero nk’icyamamare runaka kije mu Rwanda akenshi bahita bambwira, bakansaba ko n’abakorera imyenda.

Mu bo maze kwambika harimo umuhanzi Davido n’undi bita Mr Eazi baturuka muri Nigeria n’abandi. Mu Rwanda ho nambitse ibyamamare byinshi nka Knowless, Queen Cha, Shaddy Boo, Yvan Buravan n’abandi.”

Nubwo akora imyenda y’igitsina gabo n’igitsina gore, abakunda cyane imyambaro ye ngo ni abagore.

Ati “Navuga ko nambika cyane abagore n’abakobwa kuko akenshi ni bo bakunze kugura imyambaro mba nakoze, ahanini iyo mpanga imyambaro mishya nkunze kwifashisha ibitambaro ngura Dubai kuko bimfasha kugira umwihariko mu myenda yanjye.”

Niyitanga yanjiye mu mwuga wo guhanga imideri neza mu 2014 kuva ubwo kugera n’ubu aracyahanga imideri itandukanye.

Umuhanzi w’imideri Tanga Olivier
Umwihariko uri mu myenda ahanga ngo niwo umufasha kwambika ibyamamare
Nubwo yambika abantu bose ngo abigitsina gore nibo akenshi bakunze kumugana
Niyitanga Olivier yambitse umuhanzi Mr Eazi wo muri Nigeria

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Tanga is the best designer in Rwanda and i’m not afraid to say that he is the best in the whole world kiu bro ???

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *