Ku myaka 18 Umunya Eritrea Biniam Girmay Hailu ni we wegukanye agace ka gatatu mu irushanwa La Tropicale Amissa Bongo2019 rikomeje kubera mu gihu cya Gabon, Bonifazio Niccolo wo mu Butaliyani akomeza kuyoboa urutonde rusange, mu gihe Umunyarwanda Munyaneza Didier ari uwa gatanu.

Biniam Girmay Hailu w’imyaka 18 yegukanye agace ka gatatu muri iri siganwa ribera muri Gabon
Kuri uyu wa gatatu nibwo hakinwaga agace ka gatatu aho abasiganwa bahagurukiye ahitwa Léconi kugera Franceville ku ntera ya Km 100.
Biniam Girmay Hailu wo muri Eritrea ni we wegukanye aka gace amasaha abiri, iminota 35 n’amasegonda icyenda.
Ku mwanya wa kabiri haje Reguigui Youcef wo muri Algeria na we wakoresheje igihe kimwe n’icy’uwa mbere.
Umutaliyani Bonifazio Niccolo yaje ku mwanya wa gatatu na we akoresheje ibihe bimwe n’abaje imbere byanamuhesheje kugumana umwenda w’umuhondo.
Mu ikipe ihagarariye u Rwanda, Uwizeye Jean Claude yaje ku mwanya wa 13 anganya ibihe n’abandi bose bamuje imbere kuko bose bakoresheje igihe kingana n’amasaha abiri, iminota 35 n’amasegonda icyenda.
Bonifazio Niccolo akomeje kuyobora abandi ku rutonde rusange, ni we wambaye umwenda w’umuhondo aho mu duce dutatu amaze gukoresha amasaha 9 iminota 22 n’amasegonda 31.
Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Munyaneza Didier bakunda kwita Mbappe, ari ku mwanya wa gatanu aho asigwaho amasegonda 17 na Bonifazio uyoboye.
Areruya Joseph uheruka kwegukana iri rushanwa umwaka ushize, ku rutonde rusange ari ku mwanya wa 27 aho asigwa umunota umwe n’amasegonda 23.
Kuri uyu wa kane harakinwa agace ka kane aho abasiganwa bava ahitwa Mitzic berekeza Oyem ku ntera ireshya na Km 120.

Biniam Girmay Hailu w’imyaka 18
Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW
