Syria: Trump yatunguye Inyeshyamba zari zishyigikiwe na USA mu ntambara

Inyeshyamba zishyize hamwe ziyobowe n’aba Kurds mu ntambara yo guhirika ubutegetsi bwa Bashar al-Assad zaguye mu kantu nyuma y’ijambo Donald Trump yavuze yemeza ko America yafashe ikemezo cyo kuvana ingabo zayo muri Syria.

Ingabo za America zatangiye kwinjira muri Syria ari umubare muto w’abagiye gutoza abarwanyi ba SDF muri 2015, ariko bagenda biyongera babarirwaga mu 2000

Aba barwanyi bavuga ko imitwe ya Islamic State (IS) izahita yigarurira ahari ibirindiro by’ingabo za America.

Inyeshyamba ziyise Syrian Democratic Forces (SDF) zasohoye itangazo zivuga ko ingabo za America niziva muri Syria zizasiga icyuho, bityo zigasigara zigoswe n’abanzi bazo.

Perezida Donald Trump ku wa gatatu tariki 19 yatangaje ko inyeshyamba za IS zatsinzwe, bityo ko nta mpamvu yo kuguma muri Syria.

Gusa aya magambo yasize impaka ku nyeshyamba America yari ishyigikiye mu rugamba rwo kubohora Syria.

Ubufatanye bw’ingabo za America n’inyeshyamba zirwanya Syria (SDF) zigizwe n’ubwoko bw’aba Kurds bafatanya n’Abarabu, bwabashije guhangana n’inyeshyamba za IS ku rugamba rwo muri Syria mu myaka ine ishize iki gihugu cyarabaye isibaniro ry’imitwe y’inyeshyamba ishyigikiwe n’ibihugu rutura.

Nibura ingabo za America 2 000 zimaze igihe zikambitse mu Ntara igizwe n’aba Kurds iherereye mu Majyaruguru ya Syria.

Inyeshyamba za SDF zivuga mu itangazo ko igihe America yaba icyuye ingabo zayo hasigara icyuho, bityo abantu bagize uyu mutwe bagasigara mu gico cy’abanzi.

Igihugu cya Turukiya cyatangaje mu bihe bishize ko kiteguye kugaba igitero simusiga ku nyeshyamba za YPG zigizwe n’aba Kurds, kandi aba ni bo bari abarwanyi b’imena bagize umutwe wa SDF. YPG ifatwa na Turukiya nk’umutwe w’iterabwoba.

Kuba Leta zunze Ubumwe za America zari zishyigikiye izi nyeshyamba ziyobowe n’aba Kurds byahungabanyije cyane umubano hagati ya Washington na Ankara.

Kuva muri 2011 igihugu cya Syria kiri mu ntambara irwanywa n’imitwe myinshi imwe ishyigikiye Leta ya Perezida Bashar al-Assad n’indi imurwanya, ni intambara irimo ibihugu byinshi nka America n’Uburusiya birwana mu buryo bweruye, ariko harimo n’ibindi nka Iran, Turukiya, Israel n’ibindi.

Kuri Perezida Donald Trump ngo ni cyo gihe ngo ingabo za America zisubire imuhira nyuma y’intsinzi zitandukaye ku kibuga cy’urugamba.

Muri Video yashyizwe kuri Twitter Perezida Trump avuga ko ingabo za America zicyurwa vuba na bwangu zikava muri Syria

Ijambo rya Tramp rigira riti “Twarwanye igihe kirekire muri Syria, maze imyaka igera kuri ibiri ndi Perezida, ntitwahagaritse urugamba twarakomeje, kandi twatsinze Islamic State (IS), twarabakubise, kandi nabi, tubambura ubutaka bari bafashe, ubu ni cyo gihe ku ngabo zacu ngo zisubire imuhira.”

Yavuze ko amenyesha ababyeyi, abagore, cyangwa abagabo bafite ababo bagiye ku rugamba barwanira igihugu ari icyubahiro gikomeye kandi babakunda cyane nubwo nta gushidikanya ko bibabaje.

Ati “Biteguye kugaruka, murongera kubonana vuba, aba ni intwari z’akaraboneka za America, izi ni intwari z’akataraboneka z’Isi, kuko baraturwaniye, bishe abarwanyi ba IS bari babangamiye Isi kandi twishimiye ibyo bakoze…Izi ntwari z’abahungu, abakobwa, baraje kandi nonaha, twaratsinze, buriya ni bwo buryo batsinzemo, nibwo buryo twatsinzemo.”

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Buriya Amerika hari indi mibare yakoze mbere yo gufata icyemezo cyo kuva muli Syria.Wenda iratinya ko kugumayo byatuma irwana na Russia,bigateza intambara ya 3 y’isi.Gusa ahantu hashobora guteza intambara ya 3 y’isi ni henshi:Syria,Ukraine,South China Sea,North Korea,Baltic States,na Taiwan.Nkuko abahanga mu bya gisirikare bavuga,ikindi kizateza intambara ya 3,ni ibitwaro bya kirimbuzi ibihugu bikomeje kurundanya.Muribuka ibitwaro biteye ubwoba PUTIN aherutse kwerekana,bakoze muli iyi minsi,bikomeye kurusha ibya Amerika (hypersonic missiles).Amerika nayo mu gushaka kwihimura,igiye gushyiraho Space Force.Nukuvuga gushyira intwaro mu kirere hejuru kure cyane (outer space) no kuva muli INF Treaty.Gusa nkuko Imana ibivuga ibinyujije muli bible,irabacungira hafi.Kugirango badatwika isi yiremeye,izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara n’abarwana.Soma zaburi ya 46 umurongo wa 9.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon,ushobora kuba wegereje.

  • Nsomye comment yawe.Amerika nishyira intwaro mu kirere nkuko ubivuze (Space Force),bizaba ari imperuka y’isi.Tekereza nibashyira atomic bombs mu kwezi zikarasa ku isi.Uyu mubumbe wahita uba umuyonga twese tugashira.Nsomye uyu murongo wa bible uduhaye,nsanga koko Imana izaturinda Abanyamerika n’Abarusiya bashaka gutwika isi.Ndiruhukije.Koko Imana irebera abakene ntijya ihumbya.Ariko se bizaba ryari?

  • Mbega Tarampu!!! Ibaze ko yafashe icyemezo atanateguje bariya banyaburayi (France,…) bari bafatanyijeyo…

  • Abizera America rero mwabonye uko ikora. Aba bakurdes bashyigikiwe na America mu ntambara yabo yo gushaka gushyiraho agace kabo kigenga nkuko bari bagafite kera ariko kuri America yo kwari ugushaka ukuntu bahirika Assad bityo bakishyiriraho umutegetsi bashaka i Damas bahabwa intwaro imyitozo nababasilikare ba America barwanaga nabo muri Syria bu buryo bwa rwihishwa aho boherezaga ba instructeurs anabndi barwanyi kabuhariwe.Ibyo ariko Turkiya irwanya bakurdes kuva kera ntabwo yabyishimiye kuko muruko gushaka gushyiraho Kurdistan bari no gufasha abandi ba kurdes bari muri Turkiya kwifatanya nabo abo muri PKK.Intambara ya America babaga babaze ko yihuta bakubitanye na Assad ubanye neza na Iran rurambikana abafaransa bavugaga ko Assad est un homme fini ngo usigaranye ibyumweru 3 Ibi byavuzwe na Laurent Fabius wari Minafet wa France Assad yababereye ibamba Intambara imara imyaka 4.Muri 2013 Putine yavuze ijambo muri UN ritazibagirana yibutsa ibyo bihugu intambara zose Libiya, Irak, Afganistan ko biteza akavuyo byarangiza bikigendera ko muri Syria ho ibihugu bitazakomeza kwemera ko isi ikomeza kuyoborwa gutyo.Ahita yinjira mu kibuga muri 2014. Intambara ihindura isura akubita atarobanura ari Etat Islamic niyindi mitwe yose yari igose Damas abanyamerica birabashobera hamwe nabafaransa nutundi duhugu twari twaroherejeyo indege muri OTAN (Ububiligi, Ubuholandi, Autrichiya etc..Russia imaze kugerayo basanze indege zabo ziri mu kaga bahira bavanamo akabo karenge kubera S400 za Russia) None America irashobewe ivuyeyo ubwo ya mitwe yari yarashyize imbere buriya bayitabye mu masinde, Turkiya ubu yemerewe kuzajya gusya abo ba kurdes ngayo nguko.Abanya Irani bamye bavuga bati USA ni grand Satan.

  • Kwiyitirira ibyabandi bakoze . Ninde wahangamuye IS si Russia none uyungo nibobabikoze.

  • USA na France se ko aribo baterankunga ba mbere ba IS bari kuba bayirasa bayihora iki?? Putin arabahabije none barigendeye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *