Sugira yarwaye Malaria shampiyona yegereje | UMUSEKE

Sugira yarwaye Malaria shampiyona yegereje

Abakinnyi ba Rayon Sports, Sugira Ernest na Mugisha Gilbert barwaye Malaria, habura iminsi itatu ngo shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021 itangire.

Sugira yarwaye Malaria

Aba bakinnyi barwaye mu gihe ikipe yabo igomba gukina umukino wa mbere uzayihuza na Rutsiro FC kuri uyu wa Gatanu Tariki 04 Ukuboza.

Ba rutahizamu ba Rayon Sports, Sugira na Gilbert bashobora kudakina uyu mukino nyuma yo kurwara Malaria.

Imiterere yaho abakinnyi ba Rayon Sports batuye (Mu nzove) yagiye igarukwaho cyane, ndetse bamwe bakavuga ko abakinnyi bashobora kuhandurira indwara nyinshi zirimo Malaria kubera hegeranye n’igishanga.

Mu mikino ine ya gicuti Rayon Sports iheruka gukina, yatsinze ibitego bitanu harimo ibitego bibiri bya rutahizamu Sugira.

Rayon Sports igiye gukina shampiyona y’u Rwanda iheruka kwegukana mu mwaka wa 2018.

Biteganyijwe ko abakinnyi ba Rayon Sports bazerekeza mu Karere ka Rubavu ku wa Kane tariki ya 03 Ukoboza kugira ngo bitegure umukino bazina ku wa Gatanu na Rutsiro FC iherutse kuzamuka mu Kiciro cya mbere.

Na Mugisha na we yarwaye Malaria

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Izi ni ingaruka z’ubuyobozi bwa Gikundiro budashoboye. Ni gute abantu barara mu gishanga kandi na Leta iri kwimura abasanzwe bahatuye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *