• 23/01/2020 1:58 25

Sudani: Jenerali wasimbuye Bashir nawe yarekuye ubutegetsi

kumva ko na Gen Awad Ibn Ouf nawe yemeye kurekura ubutegetsi nyuma yo kubisabwa na sendika z’abakozi zimaze iminsi ziyoboye imyigaragambyo yo kweguza  Bashir. Intero ni imwe: “Turabikoze, tubigezeho… Tweguje ba Perezida babiri mu gihe gito…”

Abaturage bari mu byishimo byinshi
Abaturage bari mu byishimo byinshi

Gen Ouf yari amaze umunsi umwe arahiriye kuba Perezida w’agateganyo wa Sudani. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira uwa Gatandatu nibwo uyu musirikare mukuru yatangarije kuri Teleziviyo y’igihugu ko nawe yeguye.

Mbere y’uko Gen Ibn Ouf  atangaza ko yeguye yabanje gutangaza ko igihugu kiri bube kiyobowe na Lieutenant General Abdel Fattah al-Burhan.

Uyu abaturage bamushimye kuko atakoranye cyane na Bashir wari umaze imyaka 30 ategeka Sudani.

Umwe mu bigaragambyaga witwa Mohamed yagize ati: “Ni uwa kabiri tweguje mu gihe gito…Ubu turishimye cyane.”

Abigaragambya ariko bahaye gasopo Gen Burhan ko nadashyikiriza ubutegetsi abaturage ngo bashyireho guverinoma y’agateganyo nawe bazamukuraho.

Bamusabye guhindura ibyemezo Gen Ouf yari yarafashe harimo gutesha agaciro Itegeko nshinga ryari risanzweho kandi agakuraho ibihe bidasanzwe byari byaratangajwe n’uwo asimbuye.

Abaturage bari bamaze igihe kirekire bakambitse hafi ya Minisiteri y’ingabo za Sudani.

Kimwe mu bintu abakurikiranira hafi ibibera muri Sudani bavuga ko kihariye ni uko abaturage bose hatitawe ku madini barimo bunze ubumwe mu guharanira impinduka ziri kubera muri kiriya gihugu.

Abategura imyigaragambyo basabye abaturage gukomeza kuba maso bagashyira igitutu kuri Leta kugeza igihe ibyo basaba byose bizaba bwubahirijwe.

The Monitor

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Ntabwo byoroshye gusimbura umuntu umaze imyaka myinshi ayobora: ese wakomeza mubyo yakumenyereje? Ese wazana ibya we bishya ? Waha shobuja ICC cyangwa wamwiburanishiriza? Ntabwo mubyukuri byari kuzamworohera ibyiza yicireho

  • Hari aho abigaragambya b’iki gihe (Soudan, Algeria,…) bakabya kurota; ubu koko barumva abahoze ku ibere bose bose bahinduka abashomeri bigakunda? Ikindi mpamya nuko uwaha abigaragambya igihugu nabo ntacyo bashobora…

  • Murasetsa koko. Murumva bariya bakuyeho President Bechir bakonona ibyo intore yabo nkuru yabagejejeho. Ibyo nta n’ahandi byaba mba nanga Kigeli. Murakoze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *