• 09/12/2019 7:42 56

Sudani: Inteko yemeje ko ‘ibihe bidasanzwe’ bizamara amezi 6 aho kuba 12

Kuri uyu wa mbere inteko ishinga amategeko ya Sudani yemeje ko ibihe bidasanzwe mu gihugu hose bizamara amezi atandatu, akava ku mezi 12 yari yatangajwe na Perezida Omar Al Bashir. Bashir yari yaravuze ko ibihe bidasanzwe bizamara umwaka mu rwego rwo kugira ng akore ibyo yise kugarura umutuzo mu baturage. Ibi yabitangaje taliki 22, Gashyantare, 2019.

Inteko ishinga amategeko ya Sudani yavuze ko ibihe bidasanzwe byatangijwe na Perezida Bashir bitagomba kurenza amezi 6

Perezida Bashir yari yatangaje ko igihugu kinjiye mubihe bidasanzwe kuva ku 22 gashantare 2019,nyuma yaho binaniranye  guhagarika imyigaragambyo yamagana ubutegetsi yari imaze amezi atatu.

Umuvugizi w’Inteko ishinga amategeko muri Sudan Ibrahim Ahmed Omer  yatangaje ko Inteko yemeje ku bwiganze ko igihugu gishyirwa mu bihe bidasanzwe mu gihe cy’amezi atandatu gusa.

Ikemezo cy’Inteko ngo cyafashwe  nyuma y’amatora aseseye yari agamije kwemeza cyangwa guhakana iteka ryaciwe na Perezida Bashir.

Imyigaragambyo muri Sudani yatangiye taliki 19, Ukuboza, 2018 nyuma y’ikemezo Guverinoma yafashe cyo gukuba gatatu igiciro cy’umugati.

Ibyatangiye ari ukwamagana izamuka ry’igiciro cy’umugati byaje kuvamo gusaba Omar Al Bashir kwegura kuko ngo atagishoboye kuyobora kiriya gihugu.

Ikifuzo cya Bashir ntikemejwe n’Inteko nk’uko yabishakaga

Daily Nation

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

 

1 Igitekerezo

  • Bouteflika yaberetse inzira bakomeze binangire…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *