• 15/12/2019 5:04 55

Sudani: Ingabo zahanganye n’abigaragambya hapfamo ikenda

Kuri uyu wa Mbere abasirikare ba Sudani bakozanyijeho n’abigaragambya bari bakambitse hafi  y’ibiro bya Minisiteri y’ingabo hapfamo abasivili ikenda. Ni ubwa mbere ibi bibaye kuva Omar Al Bashir yavanwa ku butegetsi muri Mata, 2019.

Abaturage bakomeje gusaba ingabo kurekura ubutegetsi

Video yasohowe na Al Jazeera yarekana abaturage bari kwiruka amasasu avuga.

Hari bamwe bavuga ko ingabo arizo zaje zisagarira abaturage bari bakambitse aho, ariko abagize akanama ka gisirikare kayoboye igihugu muri iki gihe bavuga ko ibyo bashinjwa atari byo ahubwo bari bagiye kwirukana abagizi ba nabi bari muri bariya bigaragambya.

Ikibazo hagati y’abasivili n’ingabo gishingiye ku ngingo y’uko abaturage bashaka ko ubutegetsi bwose bahabwa abasivili hanyuma abasirikare bakajya mu bigo byabo kwita ku busugire bw’igihugu, ibi ariko abasirikare ntibabyemera.

Muri iki gihe Sudani ituwe n’abaturaga miliyoni 40.

Abaganga bavuga ko nyuma y’imidugararo yabaye kuri uyu wa Mbere hari abantu ikenda bapfuye ubu bakaba bari no kwita ku bandi 40 bakomeretse cyane.

Lt Gen Shams El Din Kabbashi uvugira iriya nama nkuru y’ingabo avuga ko ibyabaye byari ibyo guhashya abagizi ba nabi baje kuvanga mu bigaragambya ariko ko aba nta kibazo bahuye nacyo.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Utazi aho abenshi mu basirikare ba Afrika baba biteguye kugera bagundira ubutegetsi bubafasha kwigwizaho ibyiza by’igihugu, ajye areba nk’ibingibi byabereye i Khartoum. Kwica abo bagombye kurinda iyo babitegetswe barabikora batazuyaje. N’iyo byaba kurasa mu mbaga y’abantu badafite intwaro barabikora. Nyamara haba hari uburyo abaturage baba bashobora gukoresha butari ubwo guhangana n’abantu bafite imbunda kandi batari bubagirire impuhwe. Urugero: ubwo Moussa Dadis Camara yarekaga abasirikare ba Guinee Conakry bakica abigaragambyaga kuri stade ku manywa y’ihangu, bagafata n’abagore ku ngufu nta kurobanura abato n’abakuze, abagore mu masoko yose y’i Conakry bafashe icyemezo ko nta musirikare cyangwa umugore w’umusirikare bazongera kugurishaho ibicuruzwa byabo, n’ubikoze ntiyongere kurangura ngo bagenzi be bamuhe ibicuruzwa bindi, byiganjemo ibiribwa, ibikoresho byo mu rugo n’imyambaro. Ari nako abaturage bose bafashe icyemezo cyo kutagurira mu maduka, utubari n’izindi business bazi ko ari iby’abasirikare. Abagore b’abasirikare n’imiryango yabo nibo bahindukiye babashyiraho igitutu, kugeza ubwo bamwe mu bagore bafata icyemezo cyo kutongera guhindukirira abagabo babo b’abasirikare (mu buriri) bataracyemura ikibazo. Byarangiye zihinduye imirishyo, na Moussa Dadis Camara abasikare ubwabo bamwivaniraho, babanje no kugerageza kumuhitana. Byo byari igikorwa kibi cyanamusigiye ubumuga akigendana nabwo. N’iyo batamuhutaza impinduka yari kuboneka byanze bikunze. Ariko twibaze: Kuki umusirikare cyangwa umupolisi afata imbunda akarasa mu bigaragambya azi neza ko harimo ababyeyi, abavandimwe, abana cyangwa inshuti z’abandi basirikare bagenzi be? Kandi n’iyo baba batarimo, ni ikibazo gikomeye, kuko buri musirikare avuga ko mu mafunzo bahabwa, batemerewe kurasa umuntu ahubwo barasa umwanzi gusa. Niyo mpamvu n’uriya mujenerali avuga atarashe abanyasudani yarashe abanzi. Ngaho rero nashikame agwize abanzi b’abanya Sudani maze arebe uko bizamugendekera. Atangiye gukora ibyo na Omar Al Bashir yari yaratinye mu bihe bye bya nyuma, kandi yari azwiho kutagira impuhwe cyane. Abaturage ba Darfour babibera abahamya.

  • Iyo mbonye ibintu abasilikare bakora muri Africa bintera ishozi bagatuma ndushaho kwanga urunuka abasilikare cyane cyane iyo bitwaje iyo myuko yabo ngo nimbunda.

  • Mubareke barase bazageraho baruhe,kuko intego ni uko uranira ukuri wese aratsina kandi irizaba imbuto ntirimugwa.Bakwica abantu ariko ntibazica ibitekerezo byabo, byo bizabaho iteka n’iteka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *