• 22/01/2020 12:24 34

Sudani: Abaturage bakomeje kwanga kuyoborwa n’abasirikare

Abaturage bo muri Sudani bakomeje kwanga ko ubutegetsi bujya mu maboko y’ingabo kuko ngo nta hantu hanini zitaniye na Perezida Al Bashir beguje mu minsi yashize.

Abasivili bo muri Sudani barashaka kuyoborwa abandi basivili

Ingabo zabasabye kuva ku izima bagakuraho za bariyeri bashyize mu mihanda igana kuri Minisiteri y’ingabo no ku biro by’Umukuru w’igihugu i Khartoum.

Ingabo za Sudani nizo zafashe umwanzuro wo gukuraho Perezida Omar Al Bashir kugira ngo zihoshe uburakari bw’abaturage.

Nubwo bamuvanyeho ariko abaturage ntibashaka ko umwe mu basirikare bakuru bakoranye yaba ariwe umusimbura.

Byari biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru aribwo abaturage bashyiraho icyo bise Guverinoma yabo y’inzibacyuho ariko bwarinze bwira idatowe.

Umwe mu baturage witwa Mohamed Al-Amin uri mu bayobozi bariya baturage yavuze ko  bahagaritse ibiganiro n’Inama nkuru ya gisirikare.

Guhera taliki 06, Mata, 2019 abaturage bagiye gukambika ku biro bya Minisiteri y’ingabo basaba ko zabarekurira ubutegetsi.

Bashyizeho za bariyeri kugira ngo bajye basaka buri wese uhaje barebe niba nta ntwaro cyangwa ikindi kintu yitwaje.

Muri iki gihe ingabo za Sudani zirabasaba kuva hariya bakambitse bagasubira mu ngo zabo ariko biragaragara ko abaturage batiteguye kubikora.

Umusirikare mukuru uyoboye ingabo na Leta muri iki gihe witwa Gen Burhan yavuze ko abaturage badakwiye gukomeza iriya myitwarire kuko ngo igihugu kitakomeza kubaho kuriya.

The East African

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *