Sudan: Perezida Bashir yatangaje ibihe bidasanzwe bizamara umwaka

Omar al-Bashir yatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe ku wa gatanu w’iki cyumweru, ahita anasesa Guverinoma mu rwego rwo gukemura ikibazo k’imyigaragambyo kimaze ibyumweru mu gihugu ke.

Omar al Bashir ari ku butegetsi kuva mu 1993, aherutse gutangaza ko ari bwo bwa mbere agiye ku gitutu nk’icyo ariho kuva yafata ubutegetsi

Imyigaragambyo imaze kugwamo abantu yatangiye mu Ukuboza 2018 abigaragambya bamusaba kurekura ubutegetsi.

Perezida Bashir yagize ati “Ntangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu hose, bizamara umwaka.”

Yagezaga ijambo ku baturage ari mu ngoro ya Perezida mu mugi wa Khartoum. Yavuze ko atangaje iseswa rya Guverinoma haba ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rw’Intara, dore ko iki gihugu kigizwe n’Intara ziyoborwa ku rwego rwazo, hakabaho na Guverinoma ikorera mu murwa mukuru.

Abigaragambya bavuga ko bazakomeza kotsa igitutu Perezida Omar Bashir kugera ubwo azegura.

Umuryango uhuza abakozi muri Sudan wasohoye itangazo rigira riti “Turahamagarira abaturage gukomeza imyigaragambyo kugera tugeze ku ntego yo kwigaragambya ariyo yo kweguza Umukuru wa Leta.”

Hari amakuru avuga ko ku wa gatanu mu masaha akuze, abigaragambya bagiye mu muhanda mu mugi wa Omdurman, ukurikira Khartoum, ariko bahita batatanywa n’imyuka iryana mu maso yarashwe na Polisi.

Nyuma y’amasaha make atangaje ibihe bidasanzwe, Perezida Bashir yasinye itegeko nk’Umukuru w’Igihugu rishyiraho ba Offisiye 16 n’Abayobozi bakuru b’Ubumutekano bazayobora Intera 18 zigize kiriya gihugu cya Sudan.

Mu bagize Guverinoma, Bashir yagumbanye uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, uw’Ingabo, n’Ubutabera avuga ko baguma mu nshingano zabo.

UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Namwe mujye mundebera.Ubu koko uyu musaza yakibwirije akarekura ubutegetsi?Ariko dictators bo muli Africa,baba batinya ko barekuye ubutegetsi ICC yabata muli yombi cyangwa abenegihugu bakababaza ibibi byinshi bakoze:gusahura igihugu,kwica abantu no gutonesha bene wabo (nepotism).

  • Nushaka kumenya umuyobozi mwiza, ujye ureba uko ava ku butegetsi!! Uyu mwaka wa State of emergency Prezida Bashir ashyizeho muri Sudan, nawurenza nzatangara. “Ka tureebe” wa mugani wa babandi!! (Reka turebe). Iyo ushyize mu bwinshi, bihinduka: “Ka bareebe” (reka barebe/Kabarebe). Hari abantu benshi bavuga nabi amazina ya bagenzi babo, kubera kwibeshya ko ababyarwanda bose bavuga ururimi rumwe.

  • Nta kindi bashaka ni azinge akarago asubire i Karago ke. Ese kuki bigora abayobozi kubyumva mpaka babirukanye shishi itabona? Bamaze arenga amezi 2 babisaba mu mahoro umunsi ku wundi baraswa ariko bakagaruka, uyu arumva amaherezo ari ayahe koko?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *