• 13/12/2019 10:05 38

Sudan: Abasirikare bafashe ubutegetsi ntibazigera bohereza Bashir muri ICC

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyakurikiye guhirikwa ku butegetsi kwa Perezida Omar al-Bashir, Lt Gen Omar Zain al-Abidin yavuze ko batazigera bamutanga ngo ajye kuburanishwa n’inkiko zo hanze ya Sudan.

Lt Gen Omar Zain al-Abdin aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 12 Mata 2019

Yavuze ko Bashir azaburanishwa n’inkiko z’imbere mu gihugu.

Lt Gen Omar Zain al-Abidin ati “Nta mbabazi na nke tuzagirira abantu bica abaturage”

Abasirikare bavuga ko Bashir atazigera yoherezwa hanze kuva igihugu kiyobowe na bo, gusa Lt Gen Omar Zain al-Abidin yongeyeho ko igihe ubutegetsi buzahabwa abasivile Leta izaba iriho ishobora kuzafata undi mwanzuro.

Omar Bashir yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), ashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara yaba yarakoreye mu Ntara ya Darfur, iri mu Burengerazuba bw’igihugu.

Inyeshyamba muri iyo Ntara zafashe intwaro muri 2003 zishinja Leta kuvangura abantu bayituye. Abantu ibihumbi biciwe muri iyo ntambara.

Ku wa kane tariki 11 Mata 2019, ingabo muri Sudan, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage, zatangaje ko uwari Perezida, Omar al-Bashir yahiritswe kandi ahita afungwa. Yari amaze imyaka 30 ku butegetsi, nyuma yo kubugeraho akoze Coup d’Etat mu 1989.

UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Ibibera muli Africa biteye agahinda.Nyamara bakavuga ko bafite Democracy.Parliaments zo muli Africa hafi ya zose ni baringa.Usanga ubutegetsi bufitwe n’igisirikare.Muribuka ejobundi abasirikare bo muli Uganda basanga abadepite mu nteko bakabakubita kubera ko banze ko Museveni ategeka ubuzima bwe bwose.Ibyabereye Zimbabwe,Algeria,DRC,Tchad,Gabon,etc…Nyamara bakitwa ingabo z’igihugu kandi mu byukuri babereho gushaka inyungu za president uriho.Ikibabaje nuko bicisha abaturage intwaro baguze mu misoro yabo.Imana ikwiye gutabara Africa.Niyo yonyine ifite imbaraga kurusha igisirikare.Muli SUDAN,ther will be no change whatsoever.Abari biteguye ihinduka,ndababwiye nti: FORGET

  • @ BAPAFAKURERA JOHN. Comment yawe ni nziza ariko burya ujya gutera uburezi arabwibanza. Uvuze techniques zibera ahandi ariko sinzi impamvu wasimbutse “Uduseke ” twajyanywe mu nteko yacu!
    Naho ibya Soudan byo nta butegetsi bwahindutse. Cyiriya ni ikinamico Bashir yakinnye hamwe na bariya ba generals be (bamushyigicyiye)

    • Ndabona umukino bashatse gukina ugenda ubashobera kuko bashatse gukingira ikibaba bashir bati ntituzamujyana ICC ariko ndabona ariho bishyira. Inama naha abanyagitugu bafashe iya mbere mbere yuko bibashyuhana n’ugukora za conférences nationales za zindi zo muri za 1989 bagatanga ubutegetsi bakanahabwa ubudahangarwa, kuribo n’imiryango yabo cyane cyane abarengeje imyaka 25 kuzamura kuko iyo serwakira ije ibyo niyo ubisabye ntabwo uba ukibibonye. Ugasanga wishyize mu kaga wowe n’umuryango wawe wose, urugero nti ruri kure murebe umuryango wa Habyarimana kubyerekeye u Rwanda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *