• 25/01/2020 12:18 48

StarTimes mu cyaro: Televiziyo yahaye abaturage zafashije abahinzi kongera umusaruro 

Abahinzi borozi bavuga ko Televiziyo yabafashije guhindura imyumvire bava mu buhinzi bwa gakondo bwibandaga ku guhaza ingo zabo gusa, bamenya ko habaho ubuhinzi buteye imbere, ubu bagerageza kwigana ibyo babona bigezweho byabafasha kubona umusaruro bagurisha ku isoko ryo mu Rwanda no hanze y’igihugu.

Abafite televiziyo bagiye bahabwa Decoderi bakagura ifatabuguzi ribafasha kureba amasheni atandukanye arimo n’ibiganiro by’ubuhinzi

Abahinzi bo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bahawe ifatabuguzi rya StarTimes, bemeza ko binyuze mu nyigisho babonera kuri sheni za televiziyo babasha kumenya byinshi ku buhinzi bugezweho, bakunguka ubumenyi bw’uko umuhinzi yita ku bihingwa akabasha kugera ku musaruro mwiza ushobora gutuma asagurira amasoko.

Munyeragwe Epimaque ukorera ubuhinzi  mu Mudugdu wa Kiyogoma, mu Kagari ka Murama, avuga ko yahinduye imyumvire ayoboka ubuhinzi bujyanye n’igihe, bimugeza ku musaruro yishimira.

Ati “Numvaga kwicira insina ari ukwihombya ariko aho ntangiye kuzitaho muri ubwo buryo zivaho igitoki gishimishije.”

Undi witwa Murindahabi Augustin avuga ko televiziyo imufasha mu kazi ke k’ubuhinzi n’ubworozi akagakora afite ubumenyi buhagije bwerekeranye no gukoresha ifumbire z’ubwoko butandukanye ndetse akanabona uko abandi bahinzi bakora kugira ngo bagere ku musaruro wagurishwa ku masoko yo hanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent avuga ko gahunda yo kugeza televiziyo mu byaro yahinduye ubuzima bw’abaturage mu bijyanye n’ubuhinzi aho bahabonera ibiganiro bibungura ubumenyi ku buryo bugezweho bukoreshwa mu buhinzi kugira ngo umusaruro wiyongere.

Ati “Kuri Televiziyo hacaho ibiganiro bijyanye no kuhira imyaka, kuvugurura urutoki, guhuza imirima abaturage bagahingira hamwe ku butaka bwateganyijwe n’ibindi. Icyo gihe umuhinzi abasha gukora ibintu azi neza kandi akagira uruhare mu kubishishikariza abandi.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Umwali Angelique avuga ko kuba abahinzi babasha kureba ibiganiro bijyanye n’akazi bakora bibafasha kumenya uburyo bwo kwiteza imbere kandi bagasagurira amasoko.

Ati “Iyo umuturage adafite amakuru n’uburyo bwo gutera imbere bugenda gake. Abahinzi bafunguye amaso bamenya ko bashobora gukora ubuhinzi bugira umusaruro urenga imipaka. Uyu  munsi dufite abahinzi bahinga imiteja myiza ndetse yurira indege ikajya no hanze y’igihugu.”

Gutanga televiziyo n’ibikoresho bigendana na zo bifasha abazihawe kubona amasheni atandukanye hibashishijwe Decoderi mu byaro, hagamijwe gufasha umuturage kubona amakuru ku buryo bworoshye yashyizwe mu bikorwa n’ikigo gicuruza ifatabuguzi rya televiziyo StarTimes binyuze muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na Leta y’Ubushinwa.

Muri aka karere ka Bugesera gafite utugari 72, buri kagari kahawe nibura televiziyo 3, ndetse zisakazwa no mu Mirenge igize Akarere kugira ngo n’umuturage waje kuhashaka serivisi ahave amenye zimwe muri gahunda za Leta zigezweho.

Umwe mu bahinzi utunze televiyo avuga ko ibiganiro bivuga ku buhinzi bugezweho na we bimuha umurongo w’uko yavugurura ubuhinzi bwe
Visi Meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Bugesera, Umwali Angelique yemeza ko televiziyo zagejejwe mu cyaro zifasha abaturage kuzamura imyumvire
Ubu ngo bamwe bamenye ko urutoki rwicirwa, abandi bamenya akamaro ko gukoresha ifumbire bitewe n’ibiganiro babona bitambuka kuri televiziyo

Dieudonne NSHIMIYIMANA wimenyereza umwuga/UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *