• 08/12/2019 3:54 10

UPDATED: Sri Lanka abaguye mu bitero byagabwe kuri Pasika bamaze kuba 290

Kugeza ubu abishwe n’ibitero byagabye ahantu hatandukanye muri Sri Lanka kuri Pasika bamaze kugera kuri 290. Police ivuga ko yafashe abagera kuri 20 ibakurikiranyeho uruhare muri ibi bitero.

Urusengero rwa Mutagatifu Sebastian rwarangiritse cyane
Urusengero rwa Mutagatifu Sebastian rwarangiritse cyane

Humvikanye urusaku rw’ibintu biturika birindwi. Insengero eshatu, ahitwa Negombo, Batticaloa na Colombo mu karere ka Kochchikade ni zo zibasiwe n’ibitero igihe abantu biteguraga Pasika.

Ibindi bitero byagabwe kuri Hoteli, The Shangri-La, Kingsbury, Cinnamon Grand no ku yindi iri muri Colombo.

Hashyizweho umukwabo ibyo bikimara kuba mu gitondo kuri iki Cyumweru.

Nta mutwe wari wigamba ibi bitero.

Urusengero rwitwa St Sebastian ruri muri Negombo rwangiritse bikomeye nk’uko bigaragara mu mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri urwo rusengero honyine hapfiriye abantu 67.

Hari ibihuha byakwiriye mu baturage ko hashobora kuba ibindi bitero, ariko Police yasabye abaturage gutuza kandi bakaguma mu ngo zabo.

Aha ni ahantu hagabwe biriya bitero
Aha ni ahantu hagabwe biriya bitero
Abasirikare bafite ibikoresho by’urugamba bakwirakwijwe ku nyubako zikomeye muri Sri Lanka

BBC

UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Nta gushidikanya yuko ari za ntagondwa zabikoze zirwanya Abakristu,nyamara zikavuga ko zikorera Imana!!Ariko mu byukuri,ni Satani izikoresha.Iteka iyo ukora ibyo Imana itubuza,uba ukorera Satani: Kwica,Kurwana,Kwiba,Gusambana,kubeshya,amanyanga,ruswa,etc…
    Ariko burya intambara zose zibera mu isi,kimwe n’abakina umupira,bose bavuga ko Imana ibashyigikiye.Iyo bagiye kubikora,babanza gusenga.Ariko tujye tumenya ko “nta Mana y’intambara cyangwa y’umupira ibaho.Izi ntagondwa,babanza kuzigisha ko nizica abantu nazo zigapfa,zizajya mu ijuru,Imana ikazihemba Divayi nziza cyane,n’abagore beza cyane bitwa aba Houris mu Cyarabu,ku buryo umwe aje ku isi yayicanira yose kubera ubwiza bwe.Ariko nyine ni Satani ibahuma amaso nkuko bible ivuga.Abicanyi bose baba ari abakozi ba Satani muli make.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *