• 01/11/2020 3:52 51

SosiyeteSivile iranenga ba Gitifu badakemura ibibazo by’abaturage kuko batabonamo inyungu

Muhanga- Imiryango itari iya Leta ikorera mu Karere ka Muhanga, ivuga ko hari bamwe mu bahesha b’Inkiko batari ab’umwuga [barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge], banga kurangiza imanza n’ibindi bibazo by’abaturage ngo kuko nta nyungu babifitemo ahubwo bakihutira gukemura ibibazo by’ababahaye amafaranga.

Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu wa CCN-Rwanda, Nteziryayo Ephem avuga ko hari bamwe mu bakozi bo mu Nzego z’ibanze bararanya amadosiye y’imanza kubera ko batahawe amafaranga

Ibi babigarutseho mu nama y’iminsi ibiri yabahuje n’abakozi bo mu nzego z’ibanze bafite mu nshingano kurangiza imanza ndetse n’abo mu miryango itari iya Leta.

Abari muri iyi Miryango itari iya Leta, bavuga ko  hari imanza n’ibibazo by’amakimbirane bimara igihe kinini bidakemuka bitewe no kuba ababishinzwe batabihaye umwanya.

Bavuga ko usibye n’umwanya muto batabiha, hiyongeraho no kuha hari bamwe muri abo bakozi bakemura ibibazo bafitemo indonke bashyikirijwe nyuma cyane y’ibyo bakiriye mbere basuzumye basanga nta mafaranga bazavanamo.

Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu  w’Umuryango Concern and Care for the Needy in Rwanda (CCN-RWANDA), Nteziryayo Ephem ati “Mu nzego z’ibanze muzasanga hari bamwe muri abo bakozi baka  Umuturage ruswa kugira ngo bamurangirize urubanza.”

Nteziryayo yasabye abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga, kwamagana abafite iyo ngeso, ahubwo bakirinda ko dosiye z’abafite ibibazo zidakoneza kuba nyinshi, bityo bikazagora abazabasimbura kuri iyo myanya cyangwa ngo abaturage bitotombera ubuyobozi ko ari bwo bwadindije izo manza n’ibibazo abaturage bagira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Cyeza, Bazizane Pacifique  ntahakana cyangwa ngo yemeze ko ibivugwa na Sosiyete Sivili ari ukuri.

Ati “Nta bushakashatsi nari nabikoreye, ariko ababivuga bashobora kuba barabibonye, bisaba kubikorera igenzura bafatwa bagahanwa.”

Musabwa Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro avuga ko hari n’abaturage batanyurwa n’imyanzuro bahawe n’ubuyobozi bubegereye.

Akavuga ko abo baturage iyo babonye abayobozi b’inzego zo hejuru batonda umurongo babagezaho  bimwe mu bibazo n’imanza zakemutse.

Ati “Dufite bamwe mu baturage badashobora kwemera ko tubakiriza imanza, ahubwo bagategereza ko haza urundi rwego rukuru kugira ngo rubifateho ikemezo.”

Umuyobozi w’ishami ry’Imiyoborere w’agateganyo mu Karere ka Muhanga, Umutoni Claude avuga ko hari imanza batari kurangiza muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zirimo izirenga 100 zishingiye ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Bamwe mu bakozi bo mu Miryango itari iya Leta bavuga ko hari ba Gitifu banga kurangiza imanza n’ibindi bibazo by’abaturage kubera ko batabahaye ruswa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE RW/Muhanga

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • SOSIYEYE CIVILE Nyarwanda, iriho itariho. Mubahe? Numva mutakagombye kuvuga ibi kubera inama mu maze gukora bisa nko gutangaza ibyavuye mu nama, ahubwo mwakagombye kuba ijisho ry’abaturage mutungira agatoki ubuyozi aho bitagenda neza. Bikaba akazi gahoraho, ntibibe ibyo kuvuga rimwe mu mwaka. Amakosa y’abayobora ni aya buri munsi, n’akarengane kaboneka buri munsi. Gushyiraho ikinyamukuru cya sosiyeye civile nyarwanda byaranze, gushyiraho radio nabyo wapi, TV yo ntimwayishobora. Ariko umushinga wa Radio wigeze guhinda wagiye he? Ni ikinyamakuru cyo kuri youtube cyarabananiye koko? BURIYA TWIKUNDIRA TV1. Ifasha LETA mu gipimo cy’imiyoborere myiza. Ngaho mugire amahoro y’IMANA.

  • Ese uyu Ephrem mbonye uvuga sumwe wi butare Sha wadukoreshaga ntatwishyure none ngo bajye bacyemura ibibazo byabantu nawe ibyafitanye nabantu bitacyemutse ahaaa nzaba mbarirwa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *