• 20/01/2020 8:25 35

‘Social media’ zizafasha urubyiruko gukuraho umuyobozi wese winangiye- Tiken Jah Fokoly

Umurasta uzwi muri Africa ukomoka muri Côte d’Ivoire ururimba Reggae witwa Moussa Doumbia ariko uzwi cyane ku izina rya Tiken Jah Fokoly avuga ko abayobozi b’Africa cyangwa abandi ku isi bagomba kwibuka ko urubyiruko rw’ubu rutandukanye n’urwo mu gihe cyabo.

Tiken Jah Fokoly avuga ko abayobozi b’ibihugu by’Africa bagomba kurya bari menge. Ngo iby’ubu si nk’ibyo ku gihe cyabo

Avuga ko iyo urebye ibimaze iminsi biba haba muri Sudani no muri Algeria ukongeraho ibyabaye mu kiswe le Printemps Arabe(2010) usanga Abakuru b’ibihugu muri iki gihe bagombye kuba menge bakumva ko urubyiruko n’abaturage muri rusange aribo bafite ubutegetsi mu ntoki zabo.

Ati: “ Imbuga nkoranyambaga zatumye urubyiruko rw’Africa rudashobora kwemera ibyo abakurambere bacu bemenye ku byerekeye imiyoborere y’Abakuru b’ibihugu by’Africa. Nsanga umuyobozi wese uzirengagiza uku kuri azahura n’ibibazo mu miyoborere ye.”

Avuga ko iyo urebye mu mezi make ashize utari butekereze ko Omar El Bashir yava ku butegetsi mu buryo byakozwemo.

Ndetse ngo niko byagenze no kwa Abdelaziz Boutefrika.

Tiken Jah Fokoly avuga ko nta kintu cyakoma imbere ubushake bw’abaturage cyane cyane urubyiruko.

Tiken Jah Fokoly ni umwe mu bacuranzi ba Reggae bakomeye muri Africa muri iki gihe. Ni umugabo w’imyaka 50 y’amavuko. Yatangiye umuziki muri 1987.

Amaze gukora albums 14 iheruka yayise ‘Racines’.

Umva indirimbo ya Tiken Jah Fokoly yavuze kuri ba mpatsibihugu yise ‘Plus Rien ne m’etonne’

RFI

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Urubyiruko rwa Africa rurambiwe abantu bagera ku butegetsi bakitwara nk’aho ibihugu bategeka byahindutse akarima barazwe na ba se.

  • Hafi 60% by’abanyafrika bavutse abayobora ibihugu bya Afrika barenze 30% bari ku butegetsi. It is too much. Kandi ibyo bihugu biyobowe gutyo nibyo byiganje mu bikennye kurusha ibindi. Inyuma yabyo hari gusa ibihugu biri cyangwa bivuye mu ntambara.

  • Urubyiruko rubishoboye, rureba aho ibintu bigana, rwarangije guhitamo kuba rwanarohama mu nyanja ya Mediterane ruhunga Afrika y’abanyagitugu aho kubaho ubuzima bwose nk’abacakara b’abashomeri mu bihugu byabo. Mu bihugu byinshi bya Afrika, mu myaka 60 ishize abaturage bari bafite imibereho y’ibanze (basic biological needs) itambutse kure iyo bafite uyu munsi bayobojwe imbunda n’indembo na bene wabo bashyizweho n’abo bakoloni bakiducura bufuni na buhoro.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *