• 12/12/2019 8:30 44

‘Sinshaka kungiriza umutoza w’Umuzungu ukundi’- Masudi

Umutoza mukuru wa AS Kigali, Masudi Djuma  nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania aho yari umutoza wungirijew’Umubiligi  Patrick Uassems , kuri uyuwa Kane yabwiye Umuseke ko adashaka kuzongera kungiriza Umuzungu ukundi!

Masudi ngo ibyo yahuye nabyo muri Simba byatumye azinukwa kuzongera gutoza yungirije umutoza w’Umuzungu

Kuzinukwa kuba umutoza wungirije w’Umuzungo ngo yabitewe n’uko Umubiligi Uassems yakunze gusaba ko atakungirizwa na Masudi, ibirero bikaba byaramubabaje.

Tariki 8 Ukwakira 2018 nibwo Uubuyobozi bwa Simba bwatangaje ku mugaragaro ko busheshe amasezerano n’umutoza wungirije Masudi Djuma( akomoka i Burundi).

Yagiye muri Simba avuye muri Rayon Sports.

Masudi yasubije kuriya nyuma yo kubazwa niba atagaruka muri Rayon Sports akaba umutoza wungirije.

Yasubije ati: “Mbere y’uko nza muri AS Kigali,  Rayon Sports yansabaga ko nza nkayitoza ariko sinashakaga gukorana n’Abazungu kandi ngo mbe umutoza wa kabiri.  Ibyo nabonye muri Simba SC byatumye nzinukwa kuzongera gutoza nungirije Umuzungu.”

Masudi Djuma Irambona wavutse tariki 30 Kanama 1977 .

Yakinnye umupira w’amaguru mu makipe atandukanye nka Prince Louis FC, Inter Stars FC z’i Burundi, APR FC, RayonSports na Kiyovu zo mu Rwanda.

Yatoje yungirije mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, atoza Rayon Sports yungirije anayibera Umutoza Mukuru ayihesha ibikombe bibiri mu myaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Simba SC yari amaze mo umwaka umwe.

Yvonne IRADUKUNDA

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Igitekerezo cyawenukwihangana Imana ikomeze igushyigikire utere imbere

  • Igitekerezo cye ni kibi kuko umuzungu
    Nu umuntu nkawe
    Racisme turayamagaye aho yava hose
    Hari abanyarwanda bishyiramo kwanga abazungu Kandi ni bishya
    kurwanya racisme iyariyo yose birakenewe
    Abazungu banga abirabura or ubundi bwoko bw’ uruhu urwarirwo rwose
    Bari kwamaganwa none natwe turwanye aba
    Batangiye ku bizana
    Hari uwanga abazungu cyane wandika ku kinyamakuru igihe.com
    We wagirango abifitiye uburenganzira
    Iyo urembye urwango urwarirwo rwose
    Rurangirira mu bawe
    Sinzashyigikira uwariwe wese wanga undi kubera uruhu
    Vuga icyo mudashobokanye ahindirwe
    Ariko ntuzanemo uruhu kuko hariya ntacyo ruvuga mwese mufite amategeko angana

  • @urwererane nta soni? Ariko uziko koko hari injiji nyinshi, igishyize Afrika inyuma ni ukwemerera abo tudahuje uruhu imyanya, abakurambere bakomeye ku isi hose kuko babirinze ariko nyuma abaje kubafungurira amarembo bahise basenyuma nubu biracyakomeje.Masudi ibyo avuze nibyo ndetse iyaba aricy cyari igitekerezo cya buri mwirabura kuri iyi si ntawakongere kutugaraguza agati, naho ibyo wita ivangura ni ubujiji bwawe, kuki utabyise gukunda bene wabo birabura ukabyita ivangura? ivangura ni ukugirira nabi undi umuziza uko yavutse kandi ntawe Masudi agiriye nabi.ubwo wasanga uri muri bamwe bashyigikira ubutinganyi ukitwaza ibyo by ivangura byawe dore ko iyo umuntu arwanyije ikibi aribyo basigaye bitwaza ubu, naho abo bazungu uvuga bakorera ivangura abirabura kereka iyo babica cg abahutaje naho niba ari abavuga ko badashak gukorana natwe asyi we rwose natwe ntitubishaka bajye bajyenda kuko nubundi ntacyo baturusha,naho niba aribyo kuvuga nabi uruhu rwacu yoooo rwose tubarusha urwiza kure nta mahuriro nitwe dufite rwiza cyand ku isi hose kandi turi beza ku isi hose kandi duteye neza cyane ku isi hose rero rwose nta vangura ufite ibiri hasi y ibyawe yagukorera ngo bishoboke ni nko kuvuga impumyi iseka ufite amaso.ivangura ni ukukwica no kugufunga nta mpamvu cg kukubabariza umubiri naho amagambo sha rwose ayo ni ubusa ahubwo iyo ubyise ivangura ukabiha umwanya nicyo kibashimisha bakabona urabyemeye,nka bya bindi ngo umuzungu yakwise monkey ugasakuza,wamubwiye ko se ari we uda na monkey ufite mu maso nk ahayo,akabuno nka akayo n imisatsi nk iyayo kandi uruhu rwa monkey ni uruzungu urubona iyo uyogoshe imisatsi,rero rwose njye nta muzungu wambwira utyo ngo nsakuze ngo racisme kuko naba muhaye ijambo ahubwo nasakuza mwibutsa ko ariwe usa nayo

  • @KADOGO
    Ubujiji ni uguhembeera urwango. Ntawe uhitamo umuryango avukamo. Niba har ababyitwaza bagakandamiza abandi ntabwo abantu bose ariko bameze. Harı n abandı benshi babirwanya ndetse bakanabizira. Urwango ni indwara ya roho. Umuntu équilibré ntashobora kwangira undi ikintu atahisemo kandi ntashobora kwiyemera kubera uko yaremwe.. kandi atarabiharaniye. Ikindi, n’abahuje uruhu bashobora kwangana cyane bigacika. Ingero ni nyinshi. Iyi époque turimo, imbaranga ntizikiri ibara ry’uruhu n’ibindi nk’ibyo bitagize icyo byungura abandi; imbaraga z’iyi époque ni ubumenyi, ibitekerezo byubaka, kureba kure, gushyira mu gaciro, zana icyo ufite.. nanjye nguhe icyo mfite… Kandi ibyo, buri wese ubiharaniye abigeraho. Mugire amahoro.

  • Masudi ihangane ariko Rayon uzayigarukamo

  • Masudi yego rata ntuzongere gukorana n abazungu rwose, iyaba abategetsi ba Afrika bafataga icyo cyemezo twakira kakahava, kuko ubundi bakorera abazungu ntibadukorera niyo mpamvu twaheze mu bukene nyamara ubutaka Imana yatwihereye butunze kurusha ubw isi yose, wowe interstellaire na urwererane muheze mu bujiji n ubukoroni mu mitwe yanyu niyo mpamvu mutaboba ubugome bw abazungu mukivugisha iby urukundo, nagirango mbabwire ko ibyo muzabiririmba kugeza muvuye ku isi nta na rimwe muzigera mubaho neza igihe cyose abazungu mwemera bakivanga mu byanyu, kuba exclusive nicyo kintu cyananiye abirabura benshi niyo mpamvu muzahora mutsindwa ariko abirabura ba kera bo babaye exclusive niyo mpamvu bakomeye imyaka ibihumbi nuyu munsi amateka meza dufite nibo tuyakesha, rero imitekerereze ifata uwo hanze nk umwanzi ukamwirinda ni myiza irahebuje iyaba aburabura b ubu bayigiraga ngo urebe ko hari umunyamahanga uzongera kutunnya hejuru.mwe mwivugisha uby urukundo nuba mutegereje ko muzakundwa n abanyamahanga murababaje byonyine kugira iyo mitekerereze ipfuye ityo izabahoza hasi iteka, muzagereranye uko twabanaga abazungu bataratuzamo mugereranye na nyuma baje mwisobanurire, ibyabo ni ukwica, gusenya no kurimbura umwirabura kandi ntigagire uwivugisha ngo si bose kuko iyo nteruro iva mu mutima w injiji, niba witwaza ko atari bose uzambwire aho wumvise abo wita ko atari bose bishyize hamwe bakarwana n abo bene wabo b abicanyi uzahambwire kuko ntiwahabona, guhagarara bakukurebera upfa rero nicyo wita ko atari bose? hahhhh urasekeje
    Kuko imihangayiko no gupfa rubi umuzungu agucishamo uzayicamo wenyine abo witako ari bene wabo ntimuzayicanamo bazakureba uyicamo wenyine, kimwe cyo umwirabura akeneye ni ukugororoka mu myumvire akumva ko nta nshuti y umunyamahanga agira, akumvako agomva kwikunda akigira uwa mbere muri iyi si kuko nutishyira imbere ntawe uzahagushyira; kuri njye habanza Imana nkakurikiraho na bene wacu ubundi uwo tudahuje uruhu aza inyuma nk inkote, ntawe nzaha akazi mbere y uko ngaha umwirabura mwene wacu, ntawe nzaha ibyiza mbere y uko mbiha unwirabura mwene wacu kandi nibyo ntoza abazankomokaho bose, nta wanjye nashyingira uwo tudasa ntibishoboka kuko Imana yangize umwirabura bityo n abanjye bazaba abirabura iteka, nta ruvange rw abanyamahanga nshaka iwanjye.birantantaza cyane kubona nahano iwacu hari ababyarana n abashinwa yewe narimiwe pe, burya ntushobora kwikunda ngo nurangiza ushakane n uwo mudahuje uruhu ubwo uba wiyanga ushaka kubyara abo mudasa, ubukoroni n ubucakara bwacengeye abirabura bamwe kuburyo bishimira kubyara abo badasa ibaze pe, umuntu muzima akikura ku isi? Burya iyo utibyaye uba wivanye ku isi , ibaze abakurambere bazutse bagasanga igihugu cyuzuye aba metis bagirango si u Rwanda kuko abasa nabo ntabo baba babona, bakwibaza uko abo banyamahanga bageze i Rwanda, njye mbaye perezida uwashakana n umunyamahanga namubwira akamukurikira aho aturuka kuko Afrika ari iy abirabura gusa kandi umwirabura abyarwa n umugabo n umugore b abirabura , nta mwirabura w igice ubaho nta munyarwanda w igice ubaho, umunyarwandakazi n umunyarwanda nibo bonyine babyara umunyarwanda naho abo bandi bivanga n abanyamahanga bamenyeko baba bimye uzabakomokaho identitE yabo, n abahabwa ubwenegihugu si abanyarwanda kuko ubunyarwanda ni amaraso si ibi papuro rero hazashakwe irindi zina babyita apana ibintu byo gutesha agaciro abanyagakondo, nkuko utahinduka umushinwa niko nta munyamahanga wahinduka umunyarwanda.

  • @gakondo
    Igisekeje n’ukuntu umuntu yicara akumva ibitekerezo bye birimo ubwenge bwinshi cyane… hanyuma ngo abandi bagahinduka injiji. Ibyo ubwabyo byerekana ubwibone n’ubujiji. Ushobora gutanga igitekerezo cyawe udatutse abandi. Kungurana ibitekerezo si ugusuzugurana. Buri wese afite impamvu avuga ibyo avuga. Kandi aho wicaye aho wasanga hari byinshi wigiye ku bazungu kandi bishobora kuba binakubeshejeho. Gushyira hamwe kw’abirabura ntibisobanura kwanga abandi cg kutigira ku bandi. None se ahubwo wowe utari injiji watubwir intambara z’isi harapfuye abangana iki? None se ni inde n’ande barwanaga? None se abazungu bataraza iwacu nta ntambara zabaga hagati yacu cg izindi injustices? Ahubwo se tuzashyira hamwe gute n’uwo muco dufite wo gusuzugurana? Ko abantu bashyira hamwe ar’uko bubahanye buri wese akabasha kumva igitekerezo cy’undi mu mutuzo!!

  • @gakondo
    Ugize uti umwana wawe ntuzamushyingira umunyamahanga! None se uzabigenza gute nibahura bagakundana? uzabatanya?! cg umwana wawe uzamuca.
    Urongeye uti” imihangayiko no gupfa rubi umuzungu agucishamo …” None se urwango ni umwimerere w’abazungu gusa!! None se imihangayiko no gupfa rubi umuzungu abigucishamo mwahuriye he? Mu gihugu cye? None muri 2017 afrique du Sud ntihabaye ubwicanyi … abirabura b’abenegihugu ntibibasiye abandi birabura b’abimukira babaziza ko babatwarira akazi. None se kuki wumva ko umuzungu ariwe mubi gusa ku birabura.
    Uti kuvuga urukundo bihwanye no kugira imitekerereze ipfuye. Ibi byo ntacyo nabivugaho. Buri wese agira indanga gaciro ze. Uzagumane izawe ureke n’abandi bagire izabo ariko wirinde kubatuka.
    Noneho ngo “umunyarwandakazi n umunyarwanda nibo bonyine babyara umunyarwanda” Iryo ni ihame ryawe … biterwa n’amategeko buri gihugu kigenderaho.
    Uti “nta mwirabura w igice ubaho” Uzajye gupimisha “ADN” yawe .. hari igihe wasanga mu bisekuru byawe harimo uwo mudahuje igihugu cg uruhu.
    Ku bwawe ngo kugororoka mu myumvire ni kumva ko nta nshuti y umunyamahanga ibaho: mu by’ukuri uteye ubwoba. Ushobora kuba ufite impamvu.. biterwa n’ibyo waciyemo. Sans commentaire.
    Uti “Abirabura ba kera bo babaye exclusive”: babaye exclusive ku bazungu se ?! ko icyo gihe bari batarahura n’abo?! cg babaye exclusifs ku bandi birabura? None se uragirango n’ubu byongere bigende gutyo?
    Uti”Uzambwire aho wumvise abo wita ko atari bose bishyize hamwe bakarwana n abo bene wabo…” Nibyo koko.. abantu babikora ku giti cyabo.. ntibivugwa cyane. Ariko ntiwahakana ko la guerre de sécession ariyo yatumye ubucakara buhagarara. Bisobanura ko aba nyamerika batari bafite imyumvire imwe ku birebana n’ubucakara. Le 10 décembre 1948 ibihugu 58 byatoye itegeko rivuga ko abantu bose bavukana uburenganzira bungana utitaye ku ruhu n’ibindi… Ibyo byerekana ko har abantu bifuza ko ibintu bihinduka. N’ubwo urugendo rukiri rurerure. Ariko ko urumva ko tendance ari positive!! Ibaze ibihugu byose bitoye itegeko rivuga ngo abantu ntibakwiye kugirana ubucuti badahuje ibara ry’uruhu!!! Byaba biteye ubwoba.
    Umva .. ndekeye aho. Uri radical.. kdi ni uburenganzira bwawe. Ku bwange.. numva abirabura batazashyira hamwe ngo bagendeye kuri gakondo!! Gakondo ntabwo isa ku birabura bose. Ahubwo bizashoboka bitewe n’ubwenge bazaba barungutse kubera ibyo ubuzima bwabigishije n’inyungu bazabikuramo. Ntabwo bazishyira hamwe byubakiye ku gushaka ennemi commun.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *