• 14/12/2019 9:18 16

SIDA ni icyorezo kitagira umupaka, kukirwanya bikwiye kuba urugamba ruhuriweho n’Isi- Kagame

Perezida Kagame avuga ko SIDA ari icyorezo kitagira umupaka bityo ko n’ibikorwa byose bigamije kurwanya ikwirakwiza ry’aka gakoko bikwiye kuba igikorwa gihuriweho n’Isi.

Perezida Kagame atangiza ku mugaragaro iyi nama ya ICASA

Perezida Kagame yabivuze atangiza Inama Mpuzamahanga iteraniye i Kigali ICASA yiga ku kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagarutse ku by’ingenzi byagiye bigerwaho mu kurwanya SIDA, yavuze ko ibiganiro bifunguye bigira uruhare mu gutabara ubuzima bw’abantu.

Ati “Iyo bigeze ku bwandu bwandurira mu mibonano mpuzabitsina, guhishira no guceceka bitwara ubuzima.”

Yavuze ikimwaro gituma abafite ubwandu bwa SIDA bacika intege zo kubyakira bigatuma bajya no gufata imiti igabanya ubukana n’izindi serivisi z’ubuvuzi zabafasha.

Yavuze ko inama nk’iyi ya ICASA iriho kugira ngo ikureho ibidakunze kuvugwa bifatwa nka kirazira kuko bituma ubwandu burushaho kwiyongera.

Ati “Ni mwebwe mugomba kuzamura ijwi mukavuga ko twavuye kure muri uru rugamba kandi ko tugomba gukora ibirenzeho.”

Yavuze kandi ko Virus Itera SIDA ari icyorezo kitagira umupaka bityo ko kurwanya ikwirakwiza ryacyo bikwiye guhurirwaho n’Isi yose.

Avuga ko ari ingenzi gukomeza gushyikira imishinga n’ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo nk’Ikigega kizwi nka Global Fund Gavi na PEPFAR byagize uruhare rukomeye muri uru rugendo.

Yahamagariye Guverinoma z’ibihugu bya Africa ko mu bushobozi bwazo zikwiye gushyira mu byihutirwa serivisi z’ubuvuzi, kandi zikagira ubufatanye bw’igihe kirambye n’imiryango inyuranye.

Ati “Kuri bw’iyi mpamvu ndifuza gushimira abafatanyabikorwa bacu bafashije u Rwanda mu ngamba zo guhangana n’ubwandu bwa HIV mu myaka ishize. Tuzakomeza gukorana namwe kugira tugere ku ntego twashyizeho.”

Perezida Kagame wagaragaza ibikwiye gukorwa mu rugamba rwo guhanga n’ubwandu bwa SIDA, yavuze ko ikindi k’ingenzi ari uko Leta zashyiraho uburyo buhamye mu bihe birembere bw’ubuvuzi.

Yavuze ko urwego rw’ubuzima rushikamye rusaba ibintu bitatu by’ingenzi birimo ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga, avuga ko hakenewe uburyo bugezweho bwo korohereza abantu kugerwaho n’ubuvuzi aho ari ho hose baba batuye.

Yavuze kandi ko icya kabiri ari abantu nk’Abaganga b’abanyamwuga bafite ubumenyi buhagije byaba byiza bakaba bari ku rwego rwo hejuru n’abo mu buyobozi.

Icya gatatu yavuze ko ari ikizere. Ati “Ikizere gituma abaturage bizera kandi bakagendera ku mirongo n’amabwiriza y’inzego za Leta kandi bigahindura imyitwarire yabo.”

Yavuze ko ibi ari byo byatumye abajyanama b’ubuzima bagize uruhare rukomeye mu byagezweho mu rwego rw’ubuzima mu bihugu binyuranye birimo n’u Rwanda.

Ati “Reka nsoreze ku mirongo migari myiza n’imiyoborere bifite buri kimwe mu gutuma ubuvuzi buzamuka.”

Yavuze ko abaturage bose baba abakuru n’abato bagomba kwibona nk’abafatanyabikorwa ba Leta kugira ngo izo ngamba zose zibashe kugerwaho.

Perezida Kagame wavuze ko urwego rw’ubuzima rufatiye runini igihugu, yavuze ko imbaraga zose zishoboka mu kurwanya SIDA zikwiye kwitabanzwa kugira ngo abantu birinde gutsindwa muri uru rugamba.

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye igikorwa cyo gufungura iyi nama mpuzamahanga
Perezida Filipe Jacinto Nyusi wa Mozambique na we yitabiriye iyi nama
Winnie Byanyima uyobora ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA na we yaje muri iyi nama

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

10 Ibitekerezo

  • SIDA nicyo cyorezo gikomeye kurusha ibindi cyo mu Kinyejana cya 20.Cyahitanye abantu barenga 35 millions kuva mu mwaka wa 1981.Ibihugu na UN ntako batagize ngo baneshe icyo cyorezo,ariko byaranze.Indwara isi yananiwe kunesha ni nyinshi: Malaria,Cancer,Hypertension,Hepatites,Flu,etc…Amaherezo ni ayahe?Nkuko imana yabisezeranyije muli bible,ku munsi wa nyuma izakora impinduka zikomeye ku isi.
    Muli make,izabanza ikureho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel igice cya 2,umurongo wa 44 havuga.Hanyuma ikureho ibibazo byose kubera ko byananiye abantu,nubwo bashyiraho ingufu nyinshi ariko bikanga.Mu bibazo bizavaho,nkuko Ibyahishuwe igice cya 21,umurongo wa 4 havuga,harimo indwara n’urupfu.And the whole Earth will become a Paradise.
    Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,imana igusaba kuyishaka cyane,ntiwibere gusa mu gushaka ibyisi.

  • Ibihugu byateye imbere bikemura ibibazo bikora ubushakashatsi bukanashyirwa mu bikorwa, bwaba ubw’imiti mishya, ikoranabuhanga rishya, imbuto nshya, amatungo y’indobanure yongera umusaruro, uburyo bugezweho bwo guhinga, kwigisha abana, gukora transport n’itumanaho, n’ibindi nk’ibyo. Naho twe abanyafrika, dukemura ibibazo dukora inama nyinshi cyane. Si bibi gukora inama pe. Ariko iyo zidakurikiwe n’ibikorwa dushyizemo ingufu ubwacu tudategereje ko abanyaburayi n’abanyamerika baza kudukorera byose, tuba tukiri mu myumvire y’ubukoloni no gutamikwa.

    • @ MWANAINCHI,ubwo bushakashatsi bw’abazungu se bwakuyeho Sida cyangwa ubukene,indwara,urupfu,etc…???? Ntabwo ubona ko ahubwo ubwo bushakashatsi bugiye guteza intambara ya 3 y’isi nkuko abahanga benshi babyemeza,barimo Dr John Perry wahoze ari Defense Minister of the USA?? Kereka niba utarabonye ibitwaro Russia na China baherutse kwerekana byarimbura isi yose mu kanya gato (Hypersonic Missiles).UMUTI ntabwo ari ubushakashatsi.Nkuko bible ivuga,umuti nta wundi,ni Ubwami bw’Imana buzaza bukayobora isi,bukayigira paradizo.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,shaka Imana cyane nkuko Yesu yadusabye muli Matayo igice cya 6,umurongo wa 33.

  • @ Gataza,what you say is very true.Urugero,muli iyi nama bazakoresha millions USD.Ariko Sida izakomeza kubaho.Byerekana ko abantu badashobora gukemura ibibazo isi yikoreye.Uhereye ku bukene,ruswa,akarengane,ubushomeli,indwara,ubusaza,urupfu,etc….Koko dukeneye ubutegetsi bw’imana.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga buri munsi tubwira imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (let your kingdom come).Abakristu nyakuri basenga buri munsi basaba Imana ngo izane ubutegetsi bwayo nkuko Yesu yasize abasabye.Nta kabuza buzaza,nubwo bwatinze.Tujye tumenya ko Imana ikorera kuli Calendar yayo twebwe tutazi.

  • Cash yinjizwa na Conference Centers n’amahoteri yacu kubera izi inama mpuzamahanfa, izadufasha kurushaho kurwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo, imirire mibi, ubujiji mu baturage, ndetse n’ibindi bibazo by’ubukene.

    • @ L’OPTIMISTE,nibyo koko,kuva na kera,isi yose irwanya Sida n’Ubukene.Ariko ntibitsinda.Ahubwo Indwara ziyongera buri munsi.Niyo mpamvu umuti nta wundi uretse ubwami bw’imana.

  • Abayehova bahora kuri runo rubuga, isi dutuye muri mindset yabo bayishyizeho iherezo, ikindi baba barwana nacyo ni iki? Na Yesu yavuze ko umunsi wayo w’imperuka uzwi n’Imana Data gusa, none abayehova bamaze gushyiraho amatariki arenze ane y’igihe izarangirira. Yose akarenga. Ngo noneho ni muri 2034, nyuma y’uko itariki bari bashyizeho twayirenze tugihumeka umwuka w’abazima. Courage!!

    • @ AKUMIRO,urabeshya cyane.Ngewe kuva muli 1992,nsoma ibitabo bisohoka by’abayehova bisohoka buri kwezi byitwa Umunara w’umurinzi na Nimukanguke (Reveillez-vous).Nta na rimwe nali nabona ayo matariki uvuga ngo ni ay’imperuka abayehova bavuga.Urababeshyeye rwose.Ukwiye gusaba imbabazi.Kandi bafite urubuga rwabo JW.ORG/RW
      Ngaho duhe Reference y’aho wabisomye niba atari ukubasebya.Gusebanya ni icyaha my friend.

      • Gataza, nk’iyi nkuru yavuye mu kinyamakuru le Figaro cyo kuya 20/12/2012:

        1975, la dernière prédiction datée des Témoins de Jéhovah:
        Cette date est l’ultime annonce précise de fin des temps proposée par les Témoins de Jéhovah, qui avaient auparavant suggéré, en se basant sur les prophéties du livre de Daniel, 1878, 1881, 1914, 1918 et 1925. Puisque le monde demeure, la Watchtower Society, qui revendique près de 8 millions d’adhérents dans le monde, a changé de rhétorique: elle se contente d’affirmer que la fin est imminente. «L’organisation compare ses prédictions à celles des météorologues: ils peuvent se tromper, mais ils peuvent aussi sauver des vies», explique Jean-Noël Lafargue. Inkuru yasohotse mutaratangira guhwihwisa 2034 nk’itariki nshya y’irangira ry’isi mwita ishaje.

        Cyangwa usome ibyagiye bitangazwa n’icyo kinyamakuru cyanyu umunara w’umurinzi mu nkuru iri kuri iyi link:
        https://en.wikipedia.org/wiki/Watch_Tower_Society_unfulfilled_predictions

  • Inkuru za politiki n’izivugwamo abanyapolitiki, ba Hitimana, ba Sezikeye, ba Karekezi, n’abandi nkabo, bazisamira hejuru, bakazikiraho comments zitabarika badusobanurira ko bo birinda gukora politiki kuko ibamo amanyanga n’ubwicanyi. Jye mpora nibaza ngo: icyo bita gukora politiki ni iki?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *