• 01/11/2020 2:40 24

Sherrie Silver yizihije isabukuru y’imyaka 26 yereka umuryango we inzu yaguze

Umunyarwandakazi wubatse izina mu kubyina, Sherrie Silver yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 26, yereka umuryango we inzu ye aherutse kugura mu Bwongereza.

Sherrie Silver kabuhariwe mu kubyina bagorora umubyimba yujuje imyaka 26 y’amavuko

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yagize, yagaragaje ko yahaye ikaze umuryango we muri iriya nzu aherutse kugura.

Yagize ati “Ni isabukuru yanjye, umuryango wanjye ubonye inzu yanjye ku nshuro ya mbere kuva nayigura, urakoze mana kunyongeraho undi mwaka.”

Sherrie Silver umubyinnyi wamamaye cyane mu ndirirmbo nyinshi zitandukanye z’abahanzi bazwi ku mugabane w’u Burayi na America nka Chadish Gambinno yise this America, Beyonce, Rihanna nabandi.

Uyu mubyinnyi washinze itsinda ry’ababyinnyi b’indirimbo zigezweho ryitwa “The Unique Silver Dancers” muri 2013, ryatwaye igihembo cya BEFFTA nk’itsinda ribyina neza, muri 2018 na bwo ritwara igihembo cya MTV.

Sherrie Silver yavukiye mu Rwanda nyuma aza kujya mu Bwongereza kubana na nyina umubyara aza no gukomerezayo amashuri.

Afite impamyabumenyi yakuye muri kaminuza yitwa University of Essex mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa by’ubucuruzi (business marketing).

Uyu mubyinnyi aheruka mu Rwanda mu irushanwa rya ba Nyampinga akaba yari agize akanama nkemuramaka kuri final y’iri rushanwa.

Uyu Munyarwandakazi uretse kuba abyina, asanzwe afite ibindi bikorwa bikomeye byo gufasha imfubyi n’abatishoboye mu Rwanda abicicshije mu muryango yashinze.

Sherrie Silver akunze kugaragaza ko atewe ishema n’igihugu cye cyane cyane mu bikorwa bye byo kwamamaza umwuga we akunze kugaragara mu buryo bw’Umuco nyarwanda.

Aline RANGIRA MWIHOREZE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Uyu mukobwa ndamwemera cyane,n’abandi bajye bareberaho,ukishimira umunsi wavutse ho nibura hari nigikorwa wageze ho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *