• 16/12/2019 2:54 23

Shema Charlotte yahiriwe cyane n’umwaka wa 2018 mu kazi ke ko guhanga imideli

Umuhanzi w’imideri Shema Charlotte  uhagaririye inzu y’imideri ya ‘Touch of Rwanda Fashion designs’ kuri we ngo 2018 wamubereye mwiza, ngo yinjiye muri 2019 afite inzu ebyiri ahangiramo imideri.

Shema Charlotte uhagarariye inzu y’imideri ya Touch of Rwanda Fashion Designs

Shema atangaza ko ubusanzwe amaze imyaka irindwi mu bijyanye no guhanga imideri aho yabanje gukora mu nzu y’imideri ya Rwanda Clothing nyuma agahitamo gufungura inzu y’imideri bwite yise ‘Touch of Rwanda Fashion designs’.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke yavuze ko 2018 wari umwaka mwiza kuri we ndetse ngo akishimira ko yatangiye 2019  amaze gufungura inzu ebyiri ahangiramo imideri.

Yagize ati “ Umwaka ushize wa 2018 nawugiriyemo umugisha cyane kuko nabashize kuzamura urwego rwanjye mu bijyanye no guhanga imideri . ubu mfite inzu ebyiri z’imideri imwe iherereye Mu murenge wa Kacyiru indi ikaba ibarizwa Mu murenge wa Kimihurura .

Inzu y’imideri ya kabiri nahisemo kuyifungura kuko aho nakoreraga hambere hari hatangiye kuba hato ugereranyije n’ingano y’imyenda twari tumaze gukora. Ubu nkoresha abakozi 11 barimo abamfasha kudoda n’abacuruza ibihangano biba byarangije kudodwa”

N’ubwo mu myenda bakora yiganjemo iyo mu bitenge, Shema atangaza ko mu minsi ya vuba araba atangiye no gukoresha ubundi bwoko bw’ibitambaro.

Ati “ Kugeza ubu nkoresha cyane ibitenge kuko nasanze aribyo abakiriya banjye bakunda kuko  byifitemo amabara menshi bityo buri wese akaba yabasha kubyambara.

Ibindi bitambaro byakorwamo imyambaro nabyo usanga bihenze kandi hari n’ibitagera ku Isoko imbere mu gihugu bityo tugahitamo gukoresha ibitenge cyane ariko kuko mu minsi ya vuba nzatangira kugeza imyambaro yanjye ku masoko mpuzamahanga ndateganya gutangira gukoresha n’ibindi bitambaro bitari ibitenge gusa.”

Shema asanga nta muntu numwe warukwiye gupfukirana impano ye kuko ngo nawe yatangiye bimugoye kandi akorera iwe murugo nyuma akaza gufungura inzu y’imideri ya mbere amaze kugwiza imyenda magana abiri irimo iy’abagabo n’abagore.

Yahisemo gufungura inwu y’imideri ya kabiri kuko aho yakoreraga hari hatangiye kumubana hato
Nubwo akoresha cyane igitenge ngo mu minsi ya vuba aratangira no gukoresha ibindi bitambaro
Akoresha imashini zigezweho

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Umugabo wawe Shema se nawe uramwambika neza Charlotte we?? Cyera yarabizi pee true congolais!! Sinakwibagirwa shoulder trap ze….courage kabisa!

  • iyaba utitukuzaga wagiraga skin nziza none ndebera ukuntu wabaye. Komereza aho turakwishimiye akazi iyo kaguhiriye ni ibyo kwishimira. big up

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *