• 15/12/2019 7:45 47

Sharapova ukomeje kugaragaza ko yishimiye u Rwanda ati “Turabakumbuye”

Umukinnyi wa Tennis, Maria Sharapova akomeje kugaragaza ibihe byiza yagiriye mu Rwanda n’akanyamuneza yahavanye, ubu akaba yagaragaje ko akumbuye iki gihugu nyuma y’igihe gito ahavuye.

Sharapova yishimiye ibihe byiza yagiriye mu Rwanda

Uyu mukinnyi w’Ikirangirire muri Tennis, Maria Sharapova yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze amugaragaza ari muri imwe muri Hotel ikomeye yo mu karere ka Musanze.

Maria Sharapova wagaragazaga ko yishimiye kurara muri iyi hotel yitegeye ibirunga, muri aya mashusho agaragaza uburyo icyumba yarayemo cyari giteye amabengeza by’umwihariko kigaragaramo ibikoresho by’abanyarwanda bo hambere.

Muri aya mashusho atangira ateruye ikibumbano k’ingagi, Maria Sharapova aba yishimye bidasanzwe akubita agatwenge.

Aya mashusho agaragaza ibice byose bigize icyumba yamazemo amajoro ane, Maria Sharapova asoza asezera u Rwanda.

Mu butumwa buherekeje iyi Video, uyu mukinnyi ukomeye ku Isi muri Tennis, asoza agira ati “Rwanda turagukumbuye.”

Maria Sharapova wari uri mu Rwanda mu cyumweru gishize, yagaragaje ko yishimiye u Rwanda n’ingagi yasuye mu Birunga no kuba yarahuye n’umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ubwo yahuraga na Perezida Kagame, yavuze ko yabyishimiye akaba kandi yishimiye kumara umwanya ariho aganira n’umuryango we.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *