• 12/12/2019 3:53 33

Seninga yasezeye Etincelles ngo kuko ishaka kumuhuguza umushahara w’ukwezi 1

Umutoza mukuru wa Etincelles FC, Seninga Innocent yasezeye ku kazi ko gutoza iyi kipe ngo kuko itubahirije ibikubiye mu masezerano bagiranye ndetse ko ikaba ishaka no kumuhuguza umushahara w’ukwezi.

Umutoza Seninga

Seninga usanzwe ari n’umutoza w’ungiririje mu ikipe y’igihugu Amavubi, asezeye Etincelles nyuma y’imikino ikenda ya shampiyona 2019-2020 bari bamaze bakorana.

Uyu mutoza yandikiye Etincelles ibaruwa asezera avuga ko iyi kipe itubahirije ibiri mu masezerano bagiranye ndetse ko ngo abona ifite umugambi wo kumwambura umushahara w’Ukwakira 2019.

Seninga kandi yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko bari bumvikanye ko ari we uzigurira abakinnyi ariko bikaza kurangira baguzwe na komite.

Seninga abaye umutoza wa kane  utandukanye n’ikipe ye mu mwaka w’imikino wa 2019/2020  nyuma ya Nduwantare wirikunywe na Gicumbi FC, Ovambe wirukanywe na Mukura VS imuziza imyitwarire idahwitse no kudatanga umusaruro ushimishije ndetse na Justin Bisengimana wirukanwe na Bugesera FC.

Seninga asezeye atamaze n’umwaka umwe mu gihe yari yasinye amasezerano y’imyaka 3 muri iyi kipe ya Etincelles FC akaba ayisize ku mwanya wa 9 n’amanota 11.

Muri iyi kipe yatsinze imikino 3, anganya imikino 2 indi 4 arayitsindwa harimo n’umukino batsinzwe uheruka na Police FC yahozemo kuri iki cyumweru ari na wo wa nyuma atoje.

Ibaruwa yanditse asezera:

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • urwo nurwitwazo. Gusa urakabije kuyabungamo pe!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *