• 14/12/2019 8:01 42

Senegal: Abanyamideri n’Intayoberana bagaragaje icyanga cy’Umuco Nyarwanda (AMAFOTO)

Mu iserukiramuco rya ‘ Festival des Arts, D’est en Ouest’ ryabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, abanyarwanda bahanga imideri n’Itorero Intayoberana bagaragaje umwihariko w’u Rwanda.

Itorero Intayoberana ryashimishije abitabiriye ririya Serukiramuco

Iri serukiramuco ryateguwe n’abanyarwanda baba muri Senegal, abahanga imideri bane b’Abanyarwanda bagiye baherekejwe n’Itorero Intayoberana

Patrick Karamaga uhagarariye ihuriro ry’abanyarwanda muri Senagal yabwiye Umuseke ko ririya serukiramuco ryanyuze abaryitabiriye ku buryo batatekerezaga.

Yagize ati “Tujya gutegura iri serukiramuco twari tuzi ko ari igikorwa tuzajya dutegura nyuma y’imyaka ibiri ariko kuko abo muri Senegal bakishimiye badusabye ko n’umwaka utaha twagitegura.”

Avuga ko imideri y’abanyarwanda yakunzwe cyane muri kiriya gihugu ku buryo  umwaka utaha bazongera umubare w’abahanga imideri bagomba kujya kumurika imideri muri ririya serukiramuco.

Muri yu mwaka hamuritswe imideri yahanzwe na Moshions, Inkanda House, Karssh Collections na  Davy K baturutse mu Rwanda hiyongeraho imideri yahanzwe na Ardo Sow na Emma Style bo muri Senegal.

Karamaga avuga ko Itorero Intayoberana ryasize ribonye abakunzi benshi muri kiriya gihugu kubera uburyo ryigaragaje

Ati “Ririya torero ryerekanye ubuhanga budasanzwe, usibye kubyina mu iserukiramuco ryacu hari n’irindi bafunguye rya ‘festival de gaulle’ ryitabiriwe n’abarenga 5000.”

AMAFOTO: Uko Festival des Arts, D’est en Ouest’ yagenze

Patrick KARAMAGA ari kumwe na Dr. Philonilla THIAM wahoze uyibora ihuriro ry’abanyarwanda muri Senegal
Umuhanzi Ismael Lo yataramiye abitabiriye ririya Serukiramuco
Itorero Intayoberana ryeretse abitabiriye ririya serukiramuco ubuhanga bwo gukoma ingoma gakondo

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *