• 29/01/2020 9:50 53

Se wa Miss Mwiseneza Josiane yapfiriye muri Uganda

Se wa Miss Mwiseneza Josiane wabaga mu gihugu cya Uganda yitabye Imana uyu munsi. Abatuye Rubengera ngo bategereje ko umubiri we ugezwa iwe mu rugo.

Mwiseneza Josiane wagize ibyago byo kubura Se umubyara

Miss Mwiseneza Josiane yamenyekanye binyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda ya 2019 ubwo yambikwaga ikamba ry’umukobwa wakunzwe n’abaturage cyane.

Uyu nyampinga yapfushije Se wari umaze igihe aba mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Aya makuru twayahawe n’abaturanyi b’iwabo wa Josiane mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi nyakwigendera yari yubatse n’umuryango we.

Uwo muturanyi wo kwa Mwiseneza yavuze ko uwo mubyeyi yapfiriye mu gihugu cya Uganda.

Ati “Ubu dutegereje ko umurambo we ugezwa inaha kuko uracyari muri Uganda gusa navuga ko byatunguranye cyane kuko twese nta muntu wamuherukaga kuko magingo aya ntawuramenya icyaba cyamwishe.”

Miss ukunzwe muri 2019 twagerageje kumuvugisha ku murongo wa Telefone ye atubwira ko ahuze aza kuduha amakuru arambuye kuri ibi byago byagwiririye umuryango.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Iyi nkuru nta sens

  • Ba nyamakuru ibi mukoze si ubunyamwuga ubonye yaba ari Mwiseneza Josiane wabibatangarije,abapfushije bose ko mutabatangaza?

  • Mugisha we, umu sitari(uzwi cyane) ahwanye nawe?.nibakuvuga ninde ukumenya!.bujuje umwuga rwose.wibarenganya pe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *