• 14/12/2019 9:48 34

Se wa Desiré Mbonabucya yashimwe mu ruhame n’Umwana yarinze inzara muri Jenoside

Patrick Gasana avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari umwana muto ariko ko ibyabaye abyibuka. Mu ijoro ryo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ryabereye mu kigo cy’Ababikira kiri muri Kicukiro, yavuze ko ashimira umugabo witwa Mbonabucya, ubyara umukinnyi wamenyekanye cyane mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, Desiré Mbonabucya kuko yamuhishe Interahamwe akajya amugaburira nubwo batamaranye igihe kirekire.

Abahoze ari abana 30 n'inshuti n'abavandimwe mu ijoro ryo kwibuka
Abahoze ari abana 30 n’inshuti n’abavandimwe mu ijoro ryo kwibuka

Ngo bike yamukoreye byamweretse ubumuntu bamwe mu bitwaga Abahutu bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere y’uko Gasana agera kwa Mbonabucya ngo yabanje kuba igihe runaka mu kigo cy’Ababikira kiri Kicukiro munsi gato y’ahitwa kuri Areruya.

Mu gitondo cyo kuwa 07 Mata, 1994 we n’abo mu muryango we bazindutse babona Abatutsi bicwa ndetse ngo hari n’abo bicishaga ibisasu bya grenade muri icyo gitondo.

Ababyeyi be bamaze kubona ko ibintu bikomeye baramufashe baramuhungana we n’abavandimwe be, ariko baza gutandukana biba ngombwa ko we n’abandi bana bagera muri kiriya kigo cy’Ababikira. Kuva ubwo ntazi aho ababyeyi ‘barengeye.’

Mbere y’uko bahagera ariko ngo bari babanje guca henshi harimo n’ahitwaga ‘kuri Shell’. Barenze aho kuri Shell nibwo bahuye n’Abajandarume babagira inama yo kujya mu Babikira kuko bari abana.

Aho mu Babikira ngo bahageze ari benshi, bamwe bihishe mu byumba bimwe abandi bajya mu bindi.

Ati: “Iyo twaje hano kwibuka, buri wese aba areba icyumba yari arimo icyo gihe nubwo twari abana ariko turabyibuka neza.”

Mu cyumba yarimo ngo yari yazanye isukari mu mupira yari yambaye akajya ayinyunguta kugira ngo imwongerere imbaraga.

We na bagenzi be bahamaze iminsi itatu, ku wa kane ngo bagiye gusengera muri chapelle ihari. Uwo munsi ngo nibwo yamenye neza ko ibintu bikomeye. Niwo munsi yagize ubwoba muri we, atangira kumva ko ashobora kuza guhura n’ibintu bibi.

Bari aho basengeraga haje abasirikare barakomanga Ababikira barabakingurira basaba abarimo bose gusohoka. Bageze hanze batandukanyije abana n’abakuru, abakuru barabica abana barabareka. Mu bana basigaye barimo na Gasana Patrick.

Gasana yaje kugenda ukwe aza kwaka ubuhungiro kwa Mbonabucya. Mbonabucya ngo yari umugabo wifashije kandi wubashywe.

Gasana ati: “Nta kintu nshinja Mbonabucya rwose. Nta n’undi nigeze numva amuvugaho ikibi. Yagize neza uko yari ashoboye nubwo tutabanye igihe kirekire.”

Muri uru rugo Gasana avuga ko yagaburirwaga neza, akitabwaho ntagire icyo abura. Ariko kubera impamvu runaka, Mbonabucya ari kumwe n’undi mugabo baje gufata umupanga baherekeza Gasana bamujyana mu rundi rugo kugira ngo abe ari ho aba yihishe.

 

Akiri kwa Mbonabucya hari ikintu yabonye gisa n’icyamuhugije kurya inyama zibonetse zose

Umunsi umwe ngo ari mu masaha y’agasusuruko yaje guhengereza mu idirishya abona hirya gato y’urugo rwa Mbonabucya Interahamwe zizanye inka zifite inkota iriho amaraso.

Kubera ko iyo nka nta hantu yari ifite igikomere, Gasana yatekereje ko amaraso yari kuri ya nkota yari ay’Abatutsi bari bameze kwicwa. Inka bayicishije ya nkota barayibaga bagabana inyama barataha.

Patrick Gasana kuva ubwo ngo iyo agiye kurya inyama cyane cyane iziri mu isosi hari ubwo azireba akibuka ibya ya nka bicishije inkota yari ivuye kwica Abatutsi agahita azireka ntazirye.

Mu byo yabayemo byose ariko avuga ko azahora ashimira Abahutu bagize umutima wa kimuntu mu bihe by’umwijima. Yemeza ko muri iki gihe ubucuti bwe abusangiza buri wese.

Ati: “Njye naje gusanga igisobanuro cy’ubupfura n’ubumuntu wagisanga mu bantu bose. Inshuti yanjye ni imfasha kugira iterambere aho kunteza igihombo. Uwo ari we wese yaba inshuti yanjye igihe cyose dufite icyo tumariranye.”

Abari abana igihe bahungiraga mu kigo cy’Ababikira twavuze haruguru, kuri uyu wa Gatatu barakomeza igikorwa cyo kwibuka bashyire indabo ku rwibutso rwa Gisozi  ndetse hasomwe n’igitambo cya Misa kibera muri Chapelle ya bariya Babikira.

Umwe mu bana 30 baje kwihisha mu Babikira yabwiye Umuseke ko mbere y’uko batandukanywa n’ababyeyi babo hari abantu barenga 300. Hari kuva ku italiki 07-10, Mata 1994.

Taliki ya 10 Mata, 1994  nibwo Interahamwe zaje zisakasaka mu byumba byose zirabahakura zibamanukana hepfo y’urugo zibajyana mu rundi rugo rw’umugabo witwa Aloys Baziga.

Kubera ko ngo zari ziyobowe n’umusirikare, uyu yategetse ko abana bafite munsi y’imyaka itanu batandukanywa n’ababyeyi babo bagasubira mu kigo cy’Ababikira kuko ngo Ababikira bari binginze cyane basaba ko nibura abana baticwa.

Abana 30 basubijwe mu bihaye Imana hanyuma ababyeyi babo n’abandi bose bari basigaye bagera nko kuri 300 binjizwa mu rugo kwa Baziga baricwa barangije bajya kubajugunya mu cyobo cyari gihari hanyuma babarenzaho za matèlas  bamenaho essence na acide barabatwika.

Nyuma ya Jenoside bariya bana barezwe n’Ababikira kugeza barangije amashuri kuko ari bo bari basigaranye nk’ababyeyi babo. Aba babikira bitwa ‘Les Petites Soeurs de Jesus’.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *