• 14/12/2019 7:25 32

Science: Mu Rwanda havutse inyana 12 za Jersey zatewe mu nka ari ‘insoro’

*Gutera inka ‘insoro’ bitandukanye no kuyitera intanga,
*Gutera insoro biri ku rwego rw’igerageza mu Rwanda
*Kubona ubwoko bw’inka ushaka bifata imyaka, insoro ni vuba

Bwa mbere u Rwanda rwavukishije inyana za Jersey mu buryo bwo gutera insoro. Ni kimwe mu bisubizo byo kuvugurura ubworozi bw’inka hakaboneka izitanga umukamo kandi zitagoranye nk’uko Minisiteri ifite ubworozi mu nshingano ibivuga.Ubu buryo bujyanishwa no gutera intanga.

Iyi nka y'amaraso avanze y'inyarwanda na Frizone niyo yabyaye impanga y'ibimasa bibiri birimo konka, ni iya Anataliya Habiryayo w'imyaka 63 umupfakazi wo mu murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, ibi bimasa RAB ngo izabimugurira ibirere kuko ni Jersey 100% byatewe mu nka ari urusoro
Iyi nka y’amaraso avanze y’inyarwanda na Frizone niyo yabyaye impanga y’ibimasa bibiri birimo konka, ni iya Anataliya Habiryayo w’imyaka 63 umupfakazi wo mu murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, ibi bimasa RAB ngo izabimugurira ibirere kuko ni Jersey 100% byatewe mu nka ari urusoro

Dr Shumbusho Felicien impuguke mu kuvugurura icyororo no kuzamura umusaruro mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), avuga ko ubu buryo bwo gutera insoro inka bukiri ku rwego rw’ubushakashatsi mu Rwanda ku buryo atari buri mworozi wese ubwifuje ahita abubona.

Ati “Gahunda ihari ni ugukomeza kureba uburyo twazamura amahirwe yo kubaho kw’inyana twateye inka kugira ngo ikure kuko ni igikorwa tutaramara igihe dukora, kiracyari ku rwego rw’ubushakashatsi ariko twifuza ko tukizamura kigakorwa kandi kikagenda neza ku buryo tukigeza no ku borozi.”

Avuga ko ubu buryo bwo gutera insoro inka ari bwiza kuko bifasha umworozi guhita abona inka yifuza ifite amaraso 100% y’ubwoko ashaka (ishobora kuba ari Frizone, Jersey cyangwa ubundi bwoko).

Gutera inka urusoro bitandukaniye he no gutera intanga?

Alfred Musafiri ukorera Umuryango wa Gikristu Send a Cow mu karere ka Nyanza akaba afasha aborozi baho mu bikorwa bya buri munsi byo gutera intanga za Jersey inka zabo mu rwego rwo gushakisha inka z’icyororo zitanga umukamo, arabisobanura.

Avuga ko gutera intanga cyangwa kugenda ubangurira inka ushaka inka y’ubwoko runaka (mu Gifaransa babyita Croisement) ngo umuntu ufite inka isanzwe (y’inyarwanda cyangwa Frizone) bishobora kumutwara imyaka itanu cyangwa itandatu kugira ngo azabone Jersey ifite hejuru ya 75% by’amaraso y’ubwo bwoko mu gihe ukoresha gutera urusoro ahita abona Jersey vuba.

Gutera intanga: Mu mwaka wa mbere umworozi ateza intanga ya Jersey inka ye ikazabyara inyana ifite amaraso 50% ya Jersey n’andi 50% y’inka isanzwe yavutseho.

Iyo yongeye kubangurira ya nyana yavutse ku kimasa cya Jersey (aha ni uguteza intanga za Jersey) abyaza inka ifite amaraso 75% ya Jersey. Ya nka ivutse iyo yongeye kubarurirwa ku ntanga za Jersey, ibyara inka ifite amaraso hejuru ya 87% ya Jersey gutyo gutyo, ngo iyo akomeje kubikora amaraso y’inka y’inyarwanda agenda ashiramo nk’uko Muganga w’Amatungo, Alfred Musafiri abyemeza, ariko ngo biragoye ko yazagera kuri Jersey yuzuye 100% akoresheje ubu buryo kuko byazamusaba kubangurira inshuro nyinshi.

Alfred Musafiri agira ati “Kugira ngo nibura tuvuge ko dufite inka ya Jersey ni uko uba ugeze ku nka y’ikimanyi cya kabiri iyo nibura iba ifite 75% by’amaraso ya Jersey. Kugera kuri iyo nibura bidusaba imyaka itanu, kuko ya nyana ya mbere mu myaka itatu nibwo iba ibyaye, nayo ikima, igahaka kugera igihe ibyaye.”

Gutera insoro uko bikorwa: Ubu buryo buracyari mu igerageza mu Rwanda, bwatangiye muri Gashyantare 2018, hamaze kuvuka inka 12, zirimo ndwi (7) zavutse ku nka z’abaturage basanzwe n’izindi eshanu zavutse mu nka z’ikigo RAB/ISAR.

Alfred Musafiri avuga ko gutera intanga bisaba kuzivoma mu bimasa noneho bakazitera inka yarinze.

Gutera insoro byo, bafata ikimasa cya Jersey (100%) bakagikuramo intanga, bakayihuza n’iy’inka (inyana ya Jersey 100%) byamara kuba urusoro, baruvoma muri ya nka yari iruhatse, urwo rusoro rukabikwa mu buryo bwa gihanga, rukazagemekwa (guterwa) mu yindi nka ushaka ko izaruhaka ikazanarubyara mu kimbo cya ya yindi baruvomyemo.

Agira ati “Ya nka irayihaka gusa (ihaka urusoro rwavomwe mu yindi nka), amaraso yose aba ari 100% kuko iba ikomoka kuri za nka ebyiri zombi z’inzungu.”

Iryo gerageza rya mbere ryakorewe mu Rwanda rimaze amezi ikenda, inyana za mbere zavutse mu cyumweru gishize.

Mu nka z’abaturage nk’uko muganga Alfred Musafiri abivuga bari bateye insoro mu nka 17, izafashe ni esheshatu imwe yabyaye impanga z’ibimasa bibiri, ibi bimasa RAB izabigurira umuturage wabibyaje, ibirere bijye bivomwamo intanga za Jersey yuzuye.

Kuki Umunyarwanda akwiye korora inka ya Jersey?

Inka ya Jersey ibarwa mu nka nto. Ni inka ishobora gupima hagati ya Kg 540 na Kg 820 ku bimasa na Kg 400 na Kg 500 ku nyana cyangwa imbyeyi. Abahanga mu by’amatungo bavuga ko inka igomba kurisha ubwatsi bwumye ku munsi bungana na 1/10 cy’umubyimba (ibiro) ifite. Bivuze ko ziriya nka za Jersey zirisha hagati ka Kg 82 na Kg 50 z’ubwatsi, ndetse no munsi yaho.

Dr Shumbusho Felicien impuguke mu kuvugurura icyororo no kuzamura umusaruro mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), agira ati “Imirongo ngenderwaho ya MINAGRI ntabwo ari ukugira ngo izi nka zibe ari zo zikwira mu gihugu hose, icyo dukora ni ukugira ngo ziboneke no kwigisha abaturage ubwiza bwazo.”

Izi nka ziva mu kirwa cya Jersey cyo mu Bwongereza, ngo zigeze mu Rwanda aborozi ntibabanje kuzikunda kuko babonaga ari nto, ariko Dr Shumbusho avuga ko ari zo zibereye aborozi bo mu Rwanda cyane abafite ubutaka buto kuko ngo ni inka, zirya bike, zikihanganira indwara, zikamenyera vuba ikirere cy’u Rwanda, kandi zigatanga umukamo utubutse ku kivugizi gito cy’ibyo zatanzweho.

Gahunda yo guteza imbere inka za Jersey mu Rwanda mu buryo bw’umwihariko ikorwa n’umuryango Send a Cow mu mushinga witwa Jersey Inka Nziza ukorera mu turere dutandatu mu Rwanda turimo utwo mu Burasirazuba, mu Majyepfo no mu Ntara y’Amajyaruguru.

Photo©A.E.Hatangimana/Umuseke

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Inka zo mu bwoko bwa Jersey zari zarakwirakwijwe mu gihugu mbere ya 1994. Zikamwa menshi kandi zidakenera byinshi nka Frisonne dusigaye twarashyize imbere, kuko ziriya jersey zifite uruti rutoya, bityo zigakenera n’ubwatsi buke, kandi zukihanganira indwara kurusha Frisonne. Kandi amata yazo aryoha kurusha aya Frisonne. Dutangiriye hafi kuri zero gahunda yari igeze kure, kubera gupinga iby’abatubanjirije gusa!! Ubwenge buza ubujiji buhise!! Ubu se tuzasubira kugera ku rwego rw’ihene zitanga amata menshi nk’urwo Projet Kigali Est yakoreraga hariya i Masaka ryari? Byo ni inzozi pe! Abaturage bari baranamenyerejwe kunywa ayo mata no kuyahata abana babo barwanya bwaki, none ni ugutangira bundi bushya.

  • Njye ndabibonamo kubyina umuziki ariko speakers zirimo gusamira gusa, muziki utayunguruye. None niba ari urusoro rubikwa (aha ntimuvuga stage urwo rusoro ruba rugezeho, I mean ruba rumaze kwigabanya ku nshuro ya kangahe ?) bivuze ko kugwoza icyororo cya jersey biterwa n’intanga ngore mubasha kubona. Mu gihe intanga z’ikimasa zishobora kurenga millions 500 iyo gisohoye inshuro imwe, intanga y’inyana yo iboneka rimwe mu kwezi, kandi ikaba ari imwe gusa ! Ntabwo numva logique yanyu muri ibi bintu. Gusa icyo maze kubona ari MINAGRI ari na RAB baracangankiwe nta direction bafite y’ubworozi cg ubuhinzi !

  • Dr. Shumbusho se yabikoze wenyine.
    Please give credits to all stakeholders

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *