• 16/12/2019 2:40 13

Sano Honoré wiga mu Bufaransa afatanya amasomo ye no guhanga imideli

Sano Honoré ni umusore w’Umunyarwanda wiga mu Majyepfo y’Ubufaransa mu Mujyi wa Nîmes. Yiga ibijyanye no guhanga mu ishami rya ‘ License Design’ muri kaminuza ya Nîmes. Avuga amasomo ye ayafatanya no guhanga imideli  kandi ngo ntacyo byica.

Sano Honore umuhanzi w’imideli

Ngo  kuva kera yakundaga ibijyanye n’imyambaro ariko  ntiyatekerezaga ko ari ibintu azakora nk’umwuga.

Ati : «  Mu by’ukuri sinegeze ntekereza ko umunsi umwe nzaba umuhanzi w’imyambaro kuko nakuze iwacu bambwira ibyiza byo kuba umu pilote w’indege.  Uko nagiye nkura nagendaga ndushaho gukunda ibijyanye n’imideli rimwe na rimwe nkashushanya imyenda. »

Avuga ko ubu byabaye impamo ibyo kera yafataga nk’inzozi.

Sano yameza ko guhanga no gukora imideri biri mu bintu ashyizemo imbaraga muri iki gihe kandi akunda gusa ngo ntibimubuza gukurikirana amasomo ye ya Kaminuza.

Imideli yahanze yayimuritse bwa mbere muri 2014.

Icyo gihe ngo yari umuhanzi w’imideri ikuzamuka kandi ngo yatsindiye umwanya wa kabiri muri marushanwa yari yabaye icyo gihe.

Ati : «  Kuva icyo gihe nagiye nitabira ibitaramo bitandukanye birimo Kigali Fashion Week 2015, Rwanda Cultural Fashion Show 2015, Friday Fashion Show n’bindi. »

Kugeza ubu ngo ntarashobora gukora igitaramo mu Bufaransa, ibi ngo biterwa n’uko aba ahugiye kenshi mu masomo ye.

Sano ati : « Kwiga mu mahanga ntibiba byoroshye kuko  bisaba umurava, umwete no kwihangana kuko biba bitandukanye n’ibyo umuntu aba yaramenyereye ariko umuntu agenda abimenyera buhoro buhoro. »

Avuga ko amasomo yiga yo design amufasha no kumenya guhanga indi mideri irimo nka fashion design, interior design(gutunganya uko inzu iteguye), product design, landscape design n’ibindi.

Agira ati : «  Buri mwenda uba ufite igitekerezo kihishe inyuma mu ikorwa ryawo rero iyo umuntu agiye guhitamo igitambaro akoresha agendera kuri icyo gitekerezo. Ibitambaro bigira itandukaniro  mu buryo bwinshi harimo uburemere, ubunyerere bw’igitambaro, ibishushanyo  biriho n’amabara yacyo. »

Yemeza ko guhanga imideli bitagira itegeko ribigenga ahubwo biterwa n’ubuhanga bw’uyihanga.

Ashima urwego guhanga imideli mu Bufaransa biriho kanid ngo ikiza cy’abo ni uko bakunda ibyo bahanze iwabo.

Ikindi ngo ni uko itangazamakuru ry’aho rikurikirana neza uko abahanga imyenda bakora rikabamamaza.

Ashushanya imyambaro y’abagore n’abakobwa
Ibihangano bye byambarwa n’abantu batandukanye
Yagiye kwiga mu Bufaransa n’ubundi asanzwe ari mu bahanzi b’imideli bitwaye neza mu 2015

Robert KAYIHURA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *