• 12/12/2019 7:25 59

Sadate Munyakazi ni we muyobozi MUSHYA wa Rayon Sports

Sadate Munyakazi yatorewe kuyobora Rayon Sports yungirizwa na ba Visi Perezida babiri ari bo Thadée Twagirayezu (Visi perezida wa Mbere) na Prosper Muhirwa wabaye Visi Perezida wa Kabiri.

Munyakazi Sadate niwe ugiye kuyobora Rayon Sports

Komite nshya kandi igizwe n’umubitsi Richard Cyiza, Jean Paul Muhire ushinzwe kubarura imari na Gacinya Chance watorewe kuba umujyanama w’iyi kipe mu byerekeye gushakisha abakinnyi n’abatoza.

Muvunyi wari umaze imyaka ibiri ayobora Rayon Sports yagizwe umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko Muvunyi na Visi Perezida we Muhirwa Fred bazasezera kuko manda yabo yari irangiye.

Abagize Komite icyuye igiye bagiye nyuma y’uko Rayon Sports itwaye igikombe cya Shampiyona yo mu Rwanda, kandi ubu ikaba izakina kimwe cya kane cy’imikino y’igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2019 iri kubera mu Rwanda.

Amatora yabereye ahantu hamwe mu  karere ka Bugesera.

Mu gutora Komite nshya hari abayobozi ba za Fan Clubs gusa.

Abagize Komite nshya ya Rayon Sports

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ntabwo numvise neza. Fred Muhirwa na Prosper Muhirwa niba ari wa wundi Muhirwa uteza akavuyo, uwo ntabwo ndi kumwe nawe. Gusa iyi demokarasi muri Rayon sport njyewe nyiri inyuma. Ubundi dukomeze twese amakipe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *