• 01/11/2020 2:38 37

(VIDEO) Sadate abura “ukwicisha bugufi”, Muvunyi ni Umuyobozi nyawe…Ikiganiro na F.Muhirwa

 Muhirwa Fred wigeze kuba Perezida wungirije wa Rayon Sports yabwiye UMUSEKE ko iyo yitegereje asanga Munyakazi Sadate yarushaho kuba Umuyobozi mwiza aramutse yize kwicisha bugufi akumva inama. Kuri we Paul Muvunyi ni we muyobozi ubereye Rayon Sports.

 

Bikubiye mu kiganiro yaduhaye… 

 UMUSEKE: Rayon Sports wayigezemo ryari nk’umuyobozi?

Muhirwa Fred: Oooohhhh Ntabwo nayigezemo kera cyane peee!  Nayigezemo muri 2016 nsanzemo Gacinya Chance Denis. Byari ibihe bikomeye cyane kuko ni cyo gihe yari ivuye  i Nyanza ije i Kigali.

UMUSEKE: Mu mateka yayo Rayon Sports ni ryari yabayeho idafite ibibazo?

Muhirwa Fred: Ubwo yayoborwaga na Muvunyi nta bibazo yari ifite. Ikindi kandi iyo ugize amahirwe ukayobora ikipe yayobowe na Muvunyi uba uyoboye ikipe nziza, idafite ibibazo.

Iyo uyiyoboye ivuye ku bandi bantu, uhita ubona itandukaniro ry’ubuyobozi bwa Paul Muvunyi n’ubw’abo bayiguhaye.

UMUSEKE: Ese mwatangiye kumenya ko Rayon Sports ibaho ryari?

Muhirwa Fred: Iyi Rayon Sports ubundi mbere nayibayemo nk’umukunzi wayo igihe kirekire kuko namenye ubwenge ababyeyi bange bayikunda, ariko kugira ngo noneho nanjye mbe mu bavuga rikijyana muri yo, byatangiye cyane ubwo natangiraga ibikorwa by’ubucuruzi muri 2006.

UMUSEKE: Ibihe byiza wagiriye muri Rayon Sports ni ibihe?

Muhirwa Fred: Ibihe byiza nagiriye muri Rayon Sports ni igihe yatwaraga Igikombe cy’Amahoro muri 2019. Twanatwaye igikombe cya shampiyona muri uwo mwaka tukanagera no muri ¼ mu marushanwa Nyafurica ya CAF Confederation. Yewe icyo gihe twaguze na ‘bus’. Ibi bihe byabaye byiza rwose muri Rayon Sports.

 UMUSEKE: Ko mwatwaye ibikombe bigahurirana n’uko murangije ‘manda yanyu’ ntimwongere kwiyamamaza kandi mwari mukunzwe na Komite muyoboye, byo wabivugaho iki?

Muhirwa Fred: Buriya gutwara igikombe bitwara imbaraga nyinshi cyane. Imikino 30 ntabwo ari imikino mike. Erega burya ikipe yose ikinnye na Rayon Sports iba ishaka kwigaragaza, imikino yose kuri Rayon Sports iba imeze nka Finale.

Iyo ugize amahirwe ugatwara igikombe, nawe uba ukeneye kuruhuka kugira ngo wegere umuryango kandi ubone n’uko wita ku bikorwa byawe bya buri munsi.

UMUSEKE: Ibibazo by’urusobe Rayon Sports yahuye na byo mu gihe cya ‘Guma mu Rugo’ wabyakiriye ute?

Muhirwa Fred: Nabyakiriye nabi cyane ariko nkuramo n’isomo ryo kureba ukuntu Rayon Sports igomba kubaho idashingiye ku mutungo ivana mu kibuga.  Iyo ni yo mpamvu twafashe ikipe tukayiha Sadate kuko yatwerekaga imishinga irambye itarambirije ku bibuga gusa ariko ubu ibi bibazo turimo ni ishuri rikomeye.

UMUSEKE: Mu mezi yanyu ya nyuma mwashyize Munyakazi Sadate imbere haba ari ukuvugana n’Itangazamakuru ni we wavugaga cyangwa gusinyisha abakinnyi ni we. Bisa n’aho mwamuteguriraga kuzayiyobora bucece!

Muhirwa Fred: Yego! Icyo gihe twaricaye twemeza ko Sadate agomba kuyobora Rayon Sports muri Komite yari iyobowe na Muvunyi Paul, ariko ntakubeshye numvaga Sadate akwiye kubanza kwita ku mishinga Rayon Sports yari ifite irimo ikitwaga ‘MK Card’. Nabonaga igihe kitaragera ngo ayobore ikipe.  Muri make nge namubonaga nk’umuyobozi mwiza w’imishinga gusa…

UMUSEKE: Kuki mwemeye ko aba Perezida wa Rayon Sports kandi ataremenyerewe muri Ekipe?  Mwaba mwaramwibeshyeho?

Muhirwa Fred: Ariko nawe urigiza nkana! Umuntu yakubwira ko azajya aha ikipe miliyoni 60Frw ukamwanga koko?

UMUSEKE: Ibintu byabaye muri Rayon Sports wakuyemo irihe somo?

Muhirwa Fred: AbaRayon bakoze ikosa rikomeye bakuraho ikitwaga Board kandi uyu munsi Sadate akeneye Board  kuko iyo iriho iba iri hejuru ya Perezida, ikamuba hafi ikamugira inama. Niyo bibaye ngombwa iyo akoze amakosa iyo Board ni yo imukebura.

UMUSEKE: Ijambo ‘ishyamba’ rikunda kuvugwa muri Rayon Sports uryumva ute?

Muhirwa Fred: Iryo shyamba rimaze gufata indi ntera ndende mu buryo butandukanye n’uko twarivugaga mbere. Mbere twabivugaga iyo Rayon Sports yabaga iri mu bihe byo kudatsinda, ishyamba rikaba ritishimiye ko iri gutsindwa. Iyo yatsindaga, iryo shyamba ryahitaga rivaho.

Ishyamba ry’ubu ryashinze imizi kandi rifite ubusobanuro butari bwiza, bashatse baryikuramo.

UMUSEKE: Ni ibihe bihe bibi kurusha ibindi mwigeze kubona muri Rayon?

Muhirwa Fred: Hari igihe Rayon Sports yabayeho hari amatsinda abuza abafana kuza ku mupira n’abaje bagahagarara inyuma ya Stade. Ibyo bihe byabaye bibi cyane.

UMUSEKE: Hari abafana ba Rayon Sports bumvikanye mu itangazamakuru basaba Perezida Kagame kwinjira mu kibazo cya Rayon Sports. Wowe uhagaze he kuri icyo kibazo?

Muhirwa Fred: Ibibazo Rayon Sports irimo none ntabwo bigomba kugezwa kuri  Perezida Kagame kuko hari n’izindi nzego bitaragezwamo nka Minisiteri y’Imikino na FERWAFA. Perezida w’igihugu aba ari umuntu ukomeye.

UMUSEKE: Ni ikihe kintu kigeze kuba muri Rayon ukumva uratunguwe cyane?

Muhirwa Fred: Ibaruwa Sadate Munyakazi yandikiye Umukuru w’Igihugu yarantunguye cyane! Kugeza n’uyu munsi iyo hari umuntu tuyiganiriyeho numva kuyivugaho bikanganye cyane. Ibiyikubiyemo birakaze!

UMUSEKE:Gira ijambo ubwira Paul Muvunyi, unagire iryo ubwira Munyakazi Sadate?

Muhirwa Fred: Muvunyi Paul ni umuntu ugira urukundo rwa Rayon Sports rwinshi. By’umwihariko ni umwe mu Bayobozi nakunze cyane. Ku giti cyanjye mbona yujuje ibyangombwa byose by’umuntu waba Perezida wa Rayon.

Munyakazi Sadate we abura ikintu kimwe gusa kandi gikomeye cyane ku Muyobozi. Icyo kintu abura ni ‘ukwicisha bugufi’ ngo yumve abantu. Agomba no kumenya kunga ubumwe bwa Rayon Sports naho ubundi ibindi yabigeraho rwose kuko na we ni muzima.

UMUSEKE: Uzakumbura iki muri Rayon Sports?

Muhirwa Fred: Nzakumbura byinshi cyane ibyishimo bya Rayon Sports.  Iyo yatsinze ahantu hose haba hashushye.

UMUSEKE: Murakoze ku kiganiro muduhaye

Muhirwa Fred: Murakoze namwe.

Fred Muhirwa avuga ko Sadate abura AKANTU KAMWE GUSA!
Ubanza Kamayirese Jean D’Amour, Dr Rwagacondo Claude Emile, Gacinya Chance Denis, Muvunyi Paul na Twagirayezu Thadeo imbere y’inyubako Radio 10 ikoreramo

Photo@Nkundineza

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *