• 11/12/2019 1:43 31

S. Sudan: Perezida yaciye ibyo kuririmba indirimbo y’igihugu mu birori atarimo

Minisitiri w’Itumanaho muri Sudani y’Epfo, Michael Makuei yabwiye BBC ko hari abayobozi batandukanye bajyaga bacuranga iyo ndirimbo uko bishakiye, bitandukanye n’imiterere n’imicurangire y’indirimbo yubahiriza igihugu.

Perezida Salva Kiir yategetse ko indirimbo y’igihugu igomba gucurangwa gusa mu birori yitabiriye

Makuei yagize ati “Bose babimenye, indirimbo yubahiriza igihugu igenewe Perezida, ni ukuvuga mu birori byitabiriwe na Perezida, ntabwo ari  ibirori byitabiriwe na buri muyobozi wese.”

Avuga ko perezida Salva Kiir yatangaje ko yaba Minisitiri, umunyamabanga mukur yewe na Guverineri cyangwa Umunyamabanga wa Leta mu gihe  yitabiraga  inama iyo ari yo yose  indirimbo y’igihugu yaririmbwaga .

Makuei yavuze ko uwo mwanzuro wo kujya hacurangwa indirimbo yubahiriza igihugu mu birori birimo umukuru w’igihugu, wafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Yagize ati “Indirimbo yubahiriza igihugu izakomeza kuririmbwa mu bikorwa bya za Ambasade hirya no hino ku isi ndetse no ku mashuri aho abana bigishwa kuyiririmba.”

Undi mwanzuro wafashwe ni uwo kubuza abasirikare kwambara imyenda y’akazi mu gihe batanga ibiganiro mu baturage.

Makuei ntabwo yasobanuye ikizaba niharamuka hagize ufatwa atubahirije ayo mabwiriza.

BBC

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Africa yahuye nuruva gusenya. Ngo ntibazongere kuririmba iyo ndilimbo adahari. Niki se uyu mugabo koko? Ejobundi ntazaba ari mwisanduku aribwa niminyorogoto kimwe nanjye hano? Kuki abantu bakunda kwigira ibigirwamana koko?

  • @Rugano! Ntimukage mukangisha gupfa,kubora,…. Kuko urupfu ni inzira kandi ijyana mubundi buzima tutazi twese!
    Ikindi ntabwo yavuze ibi nka Akir.
    Yabivuze nka perezida,napfa n’undi azaza abyubahiriza,…..

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *