• 11/12/2019 3:15 45

S.Africa: Perezida Ramaphosa yamaganye ubugome bwibasira abanyamahanga

Perezida wa Africa y’Epfo, Cyril Ramaphosa yamaganye ibikorwa by’urugomo rurimo ubugome bikorerwa abanyamahanga, asaba inzego z’umutekano guta muri yombi ababigiramo uruhare.

Insoresore muri Africa y’Epfo zitwaza intwaro gakondo zigakubita abantu b’abanyamahanga zikanasahura ibyabo

Yavuze ko ibikorwa biheruka kwibasira abakomoka muri Malawi no mu bindi bihugu bya Africa, mu Ntara ya KwaZulu-Natal bibabaje, mu gihe igihugu kiteguye kwizihiza imyaka 25 y’ubwigenge kuva haba amatora ya mbere anyuze mu mucyo.

Mu cyumweru gishize insoresore n’abandi bantu bafite urugomo n’umujinya basohoye abanyamahanga mu nzu zabo ndetse barabasahura.

Perezida Ramaphosa yagize ati “Ubukungu bwacu n’imibereho y’umuryango wacu tubikesha ubucuruzi bwagutse, n’ishoramari dukorana n’inshuti zacu kuri uyu mugabane wa Africa, bityo benshi mu bavandimwe bacu baba hano kandi bakagira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Yavuze ko iterambere ry’umugabane wa Africa rigerwaho kubera ko guhahirana, urujya n’uruza rw’abantu byiyongereye kandi ibicuruzwa na serivisi bigatangwa nta nkomyi hagati y’ibihugu byose bityo bigafasha ababituye bose.

Ati “Ntituzemerera abanyabyaha gusubiza inyuma ibi byose byagezweho.”

Ramaphosa yavuze ko yishimiye inama yahuje kuri uyu wa mbere Abahagarariye ibihugu binyuranye muri Africa y’Epfo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Lindiwe Sisulu baganira kuri ibi bikorwa by’urugomo.

Julius Malema utavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Africa y’Epfo na we yamaganye ubu bugizi bwa nabi bukorerwa abanyamahanga mu gihugu cye by’umwihariko mu nkengero z’umugi wa Durban.

Yabwiye abamushyigikiye ati “Nta munyamahanga ubatwara imirimo. Igihe ubucuruzi bwawe bwakunaniye, wishyira impamvu ku bandi bantu.”

Ubwo yiyamamazaga mu Burengerazuba bw’igihugu Malema ukuriye ishyaka Economic Freedom Fighters (EFF) yamaganye ibi bikorwa. Ari kwiyamamaza mu matora azaba tariki 8 Gicurasi 2019.

Ati “Ndabizi ko hari amazina asuzuguritse mabi mwita abanyamahanga, ariko ni Abanyafurika nkamwe uko mumeze.”

Julius Malema yavuze yongeyeho ati “Kuva i Cape Town (Africa y’Epfo) kugera i Cairo (Misiri), Morocco kugera Madagascar. Ubumwe bwa Africa ni ngombwa.”

Minisitiri ushinzwe Polisi muri Africa y’Epfo, Bheki Cele na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Lindiwe Sisulu bagiranye ibiganiro n’abahagarariye ibihugu byabo muri Africa y’Epfo baganira ku bisubizo byafatwa ku bugome buheruka kwibasira abanyamahanga mu mugi wa Durban.

UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ibaze kweri nkaho bakwirukanye abazungu babambuye ubutaka bwabo bakabica urubozo na nuyu munsi bakaba barya ibyabo bo bimyiza imoso baranjama abirabura bagenzi babo batahafite n ubutaka ahubwo baba baje kwishakishiriza nkuko nabo bakwishakishiriza,njye rwose hari abanyumya pe,izo mbaraga zabo ko batazikoresha kurwanya abazungu babatwaye igihugu aho bafite 90 na by ubutaka bwabo kandi ubwo bangana na 4%by igihugu cyose ariko dore kweri barica abirabura bagenzi babo babita abanyamahanga nyamara iyo hagize igitera nibo bahungiraho,yewe aouth afrika nabo ndabona bigwijeho interahamwe nizo zica abirabura basangiye byose zibita abanyamahanga ngo zikubire ibyabo.

  • Nanjye iyi photo ndabona isa nimwe yinterahamwe zahano iwacu muri za 90-94.Alpha blondy ati:les ennemies de l’Afrique ces sont les africains.kandi ngo South Africa ngo niyo iri civilised muri Africa yose ubwo mwibaze ahandi ibyo bazakora mu minsi irimbere tubitege amaso.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *