• 24/01/2020 7:39 36

Ryoherwa n’icyumweru cy’umukiliya muri StarTimes, wagura Televiziyo zigezweho kuri make

Muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya, Startimes na yo yatekereje ku Banyarwanda bifuza kuyibera abakiliya, igabanya igiciro cya televiziyo zayo zigezweho za flat screen.

Ibiciro bya Televiziyo zigezweho muri StarTimes byagabanyijwe cyane

Muri iri gabanuka ry’ibiciro, televisiyo ya pouces (inch) 24 yaguraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo ine n’ikenda (Frw149,000) yashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itatu n’icyenda (Frw 139 000).

Television ya pouces ( Inch) 32 yaguraga Frw 189,000 yashyizwe ku Frw 179,000 kugira ngo StarTimes yorohereze abifuza gutunga television zigezweho kandi zigira amashusho meza.

Mu korohereza abakiliya kandi muri StarTimes iyo waguze Televisiyo ushaka guhita ugura anteni y’igisahani (Dish) igiciro kiba cya anteni ni Frw 13,000 kivuye ku Frw 15,000.

Bahita baguha ifatabuguzi ry’ubuntu (Super bouquet) rimara ukwezi, ubusanzwe rigura Frw 15,000.

Iyo uguze ziriya televisiyo ushaka anteni isanzwe bayiguha ku Frw 8,000 ivuye ku Frw 9000, ukanahabwamo ifatabuguzi ry’ubuntu (Classic Bouquet) rimara ukwezi ubusanzwe rigura Frw 7,500.

Si ibyo gusa, ku waguze televisiyo ya flat screen akongeraho CamCard (Dekoderi ikoranye na televisiyo) igura Frw 20,000 abona sheni zirenga 10 ku buntu ku bafite DTT (anteni); na shene zirenga 40 ku bafite DTH (Igisahani) ku buntu.

Abifuza gutunga izi televiziyo za StarTimes bashobora kuzibona ku kicaro gikuru cyayo ku Kimihurura mu nyubako ya Aigle Blanc, ahazwi nko kwa Polisi Denis, cyangwa ukegera abacuruzi ba StarTimes bakorera hirya no hino mu gihugu.

Ushobora kandi kuba wifuza kubaza ibisobanuro birambuye wahamagara ku murongo wa telephone 0788 156 600.

Wasura urubuga rwa internet, www.startimestv.com/startimeson.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *