• 26/01/2020 12:59 54

Rwiyemezamirimo yahagaritse gutekera abanyeshuri ba GS Shwemu kuko atishyurwa

Rubavu – Abanyeshuri ba GS Shwemu babwiriwe kuri uyu wa gatatu nyuma y’uko rwiyemezamirimo wabitagaho saa sita, abuze amafaranga yamufasha guhaha ibibatunga n’inkwi kuko avuga ko ubuyobozi bw’ishuri bumurimo asaga miliyoni 7 akaba atarishyurwa kuva muri Gashyantare 2018, Akarere ka Rubavu kavuga ko iri shuri ridafite uriyobora ariko ngo ibizamini byamaze gukorwa, ku buryo igisigaye ari uko atangira akazi, akazahangana n’icyo kibazo.

Rwiyemezamirimo ntiyatetse kubera ko yambuwe

Umwe mu banyeshuri yabwiye Umuseke ko saa sita batariye kandi barishyuye amafaranga basabwa gutanga ku ifunguro, ubuyobozi bw’ikigo ngo bwababwiye ko bataha bakajya kurya iwabo.

Avuga ko ifunguro bahabwa ridahagije kuko ngo bisaba ko abana basangira ibihari kuko ngo muri iki gihe bose ku kigo bararya bitandukanye no mu bihembwe byahise aho uwishyuye amafaranga y’ifunguro ari we wagaburirwaga gusa.

Undi munyeshuri yavuze ko amasaha yo kurya ageze basanze igikoni gifunze, babaza ubuyobozi bw’ishuri bababwira ko nta cyo kurya gihari.

Abanyeshuri baganiriye n’Umuseke bavugaga ko batashye iwabo basanga nta byo kurya babasigiye kuko baba bazi ko bari burye ku ishuri.

Umunyeshuri asabwa kwishyura amafaranga 13 500 y’ifunguro ku gihembwe.

Nizeyimana Aphrodice Jeremie avuga ko yatangiye kugaburira abanyeshuri ba GS Shwemu kuva mu 2016, ariko ngo kuva muri Gashyantare 2018 uwari Directeur agiye, ngo uyu rwiyemezamirimo ntiyigeze yishyurwa, akaba afitiwe umwenda wa miliyoni 7,5.

Ngo yasabye Diocese y’Abangilikani ikigo kirimo ngo bamwishyurize ariko ntibyakorwa.

Ati “Ndasaba ubuvugizi ngo ikigo kinyishyure amafaranga yanjye nongere ubushobozi nkomeze kugaburira abana, cyangwa niba batabishaka banyishyure amafaranga yanjye nkore ibindi.”

Uyu rwiyemezamirimo afite impungenge ko uku kwishyuza ikigo bishobora gutuma atakaza ikiraka yari afite, gusa ngo na we kuba abana babwiriwe byamubabaje.

Yagize ati “Ni ubwambere nagize ikibazo cyo kugaburira abana, ubusanzwe ndi umuhinzi iyo ibiryo byashiraga nafataga ku byo nejeje iwanjye, haba ibishyimbo cyangwa imboga, ariko izuba ryavuye kare, imboga zarumye, nasabaga ko bampa amafaranga nkagura inkwi bambwira ko ntayo bafite.”

Uyu rwiyemezamirimo ashinja abayobora ikigo cya GS Shwemu kuba banga kumwishyura mu gihe abanyeshuri bo batanze amafaranga y’ifunguro.

Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo n’abahagarariye Polisi baganirije abanyeshuri banakorana inama n’ubuyobozi bw’ishuri rya G.S shwemu bahita bishyura rwiyemezamirimo ibihumbi magana atandatu (600 000frw) kugira ngo ejo azabashe gutekera abanyeshuri.

Murenzi Janvier umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu yabwiye Umuseke ko ikibazo bakimenye kandi kigiye gukemuka bahereye ku myanzuro yavuye mu nama yahuje umurenge n’ishuri.

Yavuze ko mu byumweru bibiri iri shuri riba ryabonye ubuyobozi kuko ikizamini cy’abahataniye kuzariyobora cyarangiye ngo  hasigaye gushyira abakozi mu myanya.

Abanyeshuri basohotse mu kiruhuko cyo kujya ku meza bageze ku gikoni basanga harafunze
Ubuyobozi bw’ikigo bwabasabye gutaha bakajya kurya iwabo
Rwiyemezamirimo avuga ko akeneye amafaranga ngo yongere ubushobozi bwo guhaha imboga no gushaka inkwi

Alain KAGAME KABERUKA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ariko kweli ibintu nk’ibi birangira ntawe bigizeho ingaruka ku mugani wa Muzehe? Abana baririrwa ubusa kandi barishyuye, ubuyobozi buti ikizamini cy’akazi cyararangiye vuba aha ishuri rizabona diregiteri!!!
    None se umuyobozi w’ikigo niwe ugendana umutungo wacyo mu mufuka we kuburyo adahari ubuzima buhagarara? Ngo rwiyemezamirimo ajya agaburira abana ibishyimbo n’imboga yejeje iwe mu rugo?!!!
    Umenya ariko ari ishuri rya famille !

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *