• 07/12/2019 11:12 20

Rwinkwavu: ku bigo bimwe mwarimu ni we upima abanyeshuri Malaria

Harigwa uko ibigo by’amashuri byegerezwa serivise z’ubuvuzi, aho byatangiye umwe mu barimu ahabwa ubumenyi ku bijyanye no gupima indwara, igihe umunyeshuri arwaye aho kumwohereza iwabo kwivuza, akabanza gupimirwa mu kigo niba indwara arwaye yavurwa bidasabye ko ataha.

Abarimu bahuguriwe gupima no kuvura Malaria bafasha umwana urwaye atiriwe ajya kwa muganga

Ku mashuri usanga hari ubwo umunyeshuri urwariyeyo bimutwara igihe ajya kwivuza hanze, cyangwa agataha iwabo bigatuma amara igihe atiga.

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko ku bigo by’amashuri hashyizwe serivisi z’ibanze z’ubuvuzi byagabanya umubare w’abana basiba ishuri igihe barwariyeyo.

Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu hamwe mu ho umuryango Partners in Health/ Inshuti mu Buzima ukorera, niho havukiye igitekerezo cyo guhugura abarimu ku buryo bwo gupima indwara ya Malaria ku munyeshuri urwariye ku ishuri bitewe n’uko Akarere ka Kayonza kabamo iyi ndwara.

Dr Jean d’Amour Ndahimana, ukorera muri Partners in Health yatangarije Umuseke ati “Twatangiriye kuri Malaria kuko nicyo kibazo gikomereye Kayonza. Ni Akarere ka kabiri mu gihugu kabamo Malaria nyinshi inyuma ya Ngoma kandi ziraturanye.”

Avuga ko iyi gahunda bayifatanyamo na Minisiteri y’Ubuzima, bakaba bamaze guhugura abarimu 1 126 ku bumenyi bw’ibanze kuri Malaria bafatanyije n’ibigo nderabuzima, ariko ngo abarimu 496 bo mu bigo 15 birimo abanyeshuri 28 728 nibo batangiye kuba bavura abana.

Umusaruro byatanze ngo ni uko nyuma y’amezi arindwi, basanze abana 20 bagiraga umuriro buri munsi, muri bo 12 babaga barwaye Malaria.

Dr Ndahimana agira ati “Tujya gutangira iriya gahunda twari twakoze inyigo igaragaza ko muri biriya bigo abana 50% basiba ishuri kubera uburwayi. Ariko aho dutangirije iriya gahunda, abana basiba ishuri kubera kurwara bagabanutseho 30%.”

Iyi gahunda barateganya kuyigeza mu Turere twa Burera na Kirehe aho Partners in Health/ Inshuti mu Buzima ikorera.

Ntuyahaga Emmanuel, umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Cyumba mu Karere ka Gicumbi ati “Hari igihe umwana aza ku ishuri ari muzima akaharwarira, icyo mwarimu akora ni ukumwohereza iwabo. Ariko ku ishuri hari serivisi z’ibanze z’ubuzima n’imiti y’ibanze, umwarimu yakwita ku mwana mbere y’uko amwohereza iwabo.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Malick Kayumba, avuga ko iyi gahunda yo kwegereza serivisi z’ubuvuzi Abanyarwanda ifite inyigo nyinshi ariko bahereye ku gushyira ‘poste de sante’ muri buri murenge.

Ati “Minisante ikomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo irusheho kwegeza services z’ubuzima Abanyarwanda, harimo kubaka poste de sante mu mirenge yose n’izindi nyigo zirimo kureba uko uwaje kuri poste de sante yahabwa service zirenze izihaboneka,  uhari akavugana n’umuganga hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Dr Jean d’Amour Ndahimana, ukorera muri Partners in Health, avuga ko basanze kugira ngo iyi gahunda itazasubira inyuma hakwiye kujyaho Club ishinzwe ubuzima y’abarimu kuri buri shuri uyu muryango ukorera, kandi hakajyamo umwarimu ubishaka.

Minisiteri y’Ubuzima ngo iteganya ko ku ishuri habaho ‘Valise’ y’imiti umwana urwaye akajya yitabwaho n’abarimu bahuguwe
Abarimu bahuguriwe kuvura Malaria, bemeza ko bizagabanya umubare w’abana basiba ishuri bagiye kwivuza

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Kera twagiraga infirmeries numuganga ku kigo bazisubizeho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *